Bishimira umusaruro mwiza bagezeho bakesha abiga muri TVET
Mu gihe cy’imyaka itanu amashuri yigisha Tekinike, Imyuga n’Ubumenyingiro amaze yongerewe imbaraga n’ubushobozi, bamwe mu bayaturiye by’umwihariko abakora ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, barayavuga imyato, kubera uburyo abayigamo babafasha kubikora kinyamwuga, bakabona umusaruro batigeze bagira.

Muri aya mashuri usanga abanyeshuri bigira ku kibaho nk’uko bikorwa n’ahandi, ariko bakagira umwihariko wo kubona umwanya uhagije wo gushyira mu bikorwa ibyo bize, kuko abiga ubuhinzi bajya kubukorera mu mirima, abo mu buvuzi bw’amatungo bakabona ayo bavura, abubatsi bakabona aho babikorera n’indi myuga itandukanye yigishirizwa muri ayo mashuri.
Bamwe mu bahinzi n’aborozi bo mu Karere ka Gatsibo, baganiriye na Kigali Today, bayitangarije ko guturana n’ibigo by’amashuri ya TVET byabafashije kurushaho guhinga no korora kinyamwuga, babifashijwemo n’abanyeshuri kandi nta kiguzi batanze.
Boniface Habimana wo mu Murenge wa Kiramuruzi, avuga ko akenshi iyo amatungo yabo yarwaye, bitabaza abanyeshuri bakabafasha kuyavura.
Ati “Muri uko kutuvurira imiti bakoresha ni iyabo, kandi nta mafaranga badusaba. Urumva ko bidufitiye akamaro, kubera ko mbere nigeze kurwaza ingurube abaveterineri baza kuyimvurira bayitera inshinge bayiha n’ibinini, ariko byantwaye nk’ibihumbi bitanu. Badufitiye akamaro kanini cyane.”

Vestine Nyiramirindi avuga ko mbere yahingaga avangavanga imyaka, ku buryo atabonaga umusaruro uhagije, ariko nyuma yo guhugurwa n’abanyeshuri byamufashije gukora ubuhinzi bwe kinyamwuga.
Ati “Ntabwo umusaruro wabaga mwinshi kubera ko byabaga bivangavanze, hari ibyapfaga, wabona ibyo ubonye ukavuga uti nejeje, ariko harimo itandukaniro, kuko nk’aho nakuraga nk’umufuka w’ibigori bo bahakuraga nk’itandatu. Byaramfashije cyane, kuko ufite ikibazo cy’itungo, baraza bakarivura neza kuko baba bafite imiti, bafite abaveterineri benshi, ni ukuri mbona barazanye ibisubizo.”
Abayobozi b’ibyo bigo by’amashuri, bavuga ko abahaturiye bafite byinshi barusha abandi, kubera ko nk’ibijyanye n’ubuhinzi abanyeshuri babafasha kubona imbuto nziza zirimo ibirayi, ibigori n’imboga.
Umuyobozi w’ishuri rya EFA Nyagahanga, Innocent Dusabimana, avuga ko bafasha abaturage baturiye ikigo mu bikorwa bitandukanye by’ubuhinzi n’ubworozi.
Ati “Amatungo y’abaturage iyo arwaye bayazana hano abanyeshuri bakayavura, kandi ibyo ngibyo akenshi tubikora nta kiguzi. Mu bukangurambaga bwo gukingiza amatungo abanyeshuri bacu babigiramo uruhare runini cyane, bikaba inyungu ku baturage.”

Umuyobozi w’ishuri rya Umutara Polytechnic Nyagatare Gakoni, Remy Mudenge, ati “Mu buhinzi hari ukuntu abanyeshuri ba hano bafasha abaturage hanze, bakaberekera uko bashobora kubyaza umusaruro ubutaka buto, cyane cyane nk’ubuhinzi bw’imboga no kubamenyera indwara zafashe ibihingwa byabo, bakabivura.”
Uretse gufashwa kumenya guhinga no korora kijyambere, hari n’abahabwa imbuto bakajya kuzihinga, hakaba abo amatungo yabo aterwa intanga, abandi bakahabona akazi kabaha amafaranga.
Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe integanyanyigisho n’imyafashanyigisho mu mashuri ya TVET muri RTB, Aimable Rwamasirabo, avuga ko gahunda ya RTB, ari uko amashuri ya TVET aho ari hose afasha abayaturiye.
Ati “Niba hari ishuri ryigisha ubuhinzi, byaba bibabaje kuba abaturage baturiye iryo shuri bahinga neza kurusha iryo shuri kandi ryarashyiriweho kugira ngo ryigishe abaturage guhinga mu buryo bugezweho no kongera umusaruro.”

Kuba abenshi mu banyeshuri biga mu mashuri ya TVET, barangiza umwaka wa kane bamaze kumenya byinshi mu byo biga, bibafasha gutangira gukorera amafaranga hakiri kare, kubera ko iyo bageze mu biruhuko, batangira kuyakorera bifashishije ubumenyi bafite.

