Thursday, March 27, 2025
HomeNEWSBaranenga ababyeyi bigize ntibindeba ku kugaburira abana ku mashuri

Baranenga ababyeyi bigize ntibindeba ku kugaburira abana ku mashuri

Baranenga ababyeyi bigize ntibindeba ku kugaburira abana ku mashuri

Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Kamonyi bavuga ko bashimira ubuyobozi bwashyizeho gahunda yo kugaburira abana ku mashuri. Gusa bakavuga kandi ko bagaya ababyeyi bakigira ntibindeba nyamara Leta ntako itagize ngo ibashyigikire muri iyi gahunda yo kugaburira abana ku mashuri.

Umwe muri abo babyeyi ufite umwana wiga ku kigo cy’amashuri cya Bubazi mu Karere ka Kamonyi avuga ko ashimira Leta yabafashije  abana bakaba barya ku ishuri ariko akagaya ababyeyi bigira ntibindeba.

Ati: “Ntako ubuyobozi butagize ngo budufashe kugaburira abana ku mashuri, ariko rwose ndanenga bagenzi banjye magingo aya bigize ntibindeba batajya batanga umusanzu basabwa ngo bashyigukire abana babo mu kurya ku ishuri”.

Mugenzi we na we ufite umwana wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye kuri iki kigo cya Bubazi akaba asaba ababyeyi kureka imyumvire ituma bigira ntibindeba mu kugaburira abana babo ku mashuri.

Ati: “Jyewe icyo navuga ni ugusaba bagenzi banjye kureka imyumvire yo kumva ko abana bacu Leta ari yo ibagaburira nibura bagatangira umusanzu wabo ku gihe cyane ko badusobanuriye ko ari wo uhemba umukozi wo mu gikoni ukavamo n’imboga zo guteka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza Uwiringira Marie Josee, nawe avuga ko ababyeyi bafite imyumvire ko Leta iba yahashye byose mu kugaburira abana ku mashuri bakwiye kubihindura.

Ati: “Hari ababyeyi babona imodoka zizanye umuceri, ibishyimbo akawunga n’ibindi bakibwira ko Leta yabihashye none baratwaka amafaranga y’iki? Bakwiye kureka iyo myumvire kuko abanyeshuri bakenera kurya imboga, bakenera kurya indyo yuzuye iriho igi kandi byose bizava mu musanzu batanga wunganira ibyo Leta iba yakoze ngo abana bafate ifunguro ku ishuri.”

Gahunda yo kugaburira abana ku mashuri igitangira mu 2015, ababyeyi ari bo bari bishakagamo ubushobozi kugira ngo abana babashe kurya ku ishuri, kuri ubu Leta y’u Rwanda yashyizemo imbaraga, ifasha umubyeyi kwishyura.

Umubyeyi ufite umwana wiga mu mashuri yisumbuye, asigaye atanga umusanzu wa 19 500Frw wo kugaburira umwana ku ishuri, avuye ku mafaranga arenga 30 000Frw yari asigaye atanga, mu gihe umubyeyi ufite umwana wiga mu mashuri abanza we atarenza amafara 957 ku gihembwe yishyura igaburo ry’umwana arya ku manywa igihe ari ku ishuri.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Most Popular

Recent Comments

NDAHAYO Ildephonse from gatsibo on Ibintu icyenda bitegereje Minisitiri mushya w’Uburezi