Bakuye isomo rikomeye mu gukoresha imiti batandikiwe na muganga
Bamwe mu baturage by’umwihariko abigeze gukoresha imiti batandikiwe na muganga, bavuga ko babikuyemo isomo rikomeye, ku buryo nta wabo bashobora kwemerera gukora icyo gikorwa, bitewe n’ingaruka bahuriyemo na zo.
Ubusanzwe inzego z’ubuzima zigira inama abantu bose kujya kwa muganga igihe cyose bumva batameze neza mu mubiri, kugira ngo basuzumwe banandikirwe imiti n’abaganga babyemererwa n’amategeko.
Nubwo bimeze bityo ariko, usanga atari ko bikorwa kuri bamwe na bamwe, kubera ko hari abagira impinduka mu mubiri bagahita birukira kuri farumasi, bagasaba imiti bitewe n’uko biyumva.
Bamwe mu bigeze gukoresha imiti batandikiwe na muganga ikabagiraho ingaruka baganiriye na Kigali Today, bayitangarije ko byabagizeho ingaruka, ku buryo babikuyemo isomo ridashobora kubemerera kongera kubikora, bitewe n’uko byari bishyize ubuzima bwabo mu kaga.
Uwitwa Anne Marie Nyiraneza, avuga ko yigeze kumva afite ibimenyetso nk’iby’indwara ya Malaria, yanga kujya kwa muganga kuko yumvaga ari uguta umwanya, ahita ajya kugura umuti wa Malaria kuri farumasi.
Ati “Hari hashize iminsi mfata iby’umutwe, mbonye byanze, nibwo nagiye kugura Coartem ndazinywa, nyuma banjyanye kwa muganga babaza niba hari imiti naba nanyoye, bababwira ko impamvu batarimo kubona uburwayi bwanjye ari uko nabanje gufata indi miti kandi ntazi uburwayi mfite.”
Akomeza agira ati “Bankoreye ubutabazi bw’ibanze banshyiramo amaserumu, barabanza banyitaho, nyuma baza gukora ibizami bindi, batubwira ko nta Malaria ndwaye ariko mfite tifoyide (Typhoid), baramvura ndakira, ariko urumva ko byari byabanje kugorana kubera ko mu rugo bantwaye bafite ubwoba, kuko nari nabanje kugwa igihumure, kuva icyo gihe ntabwo nshobora gukina n’ibyo bintu, cyane ko nakomanze ahantu habi, bituma nkuramo isomo.”
Hassan Hakizimana avuga ko afite inshuti yajyanye kwa muganga nyuma y’uko yari yafashe imiti atandikiwe na muganga.
Ati “No ku bandi bantu birahari, kumva agize ububabare muri we, agahita yirukira muri farumasi, akagura ibinini bitewe n’uko yumva ababaramo. Hari inshuti mfite mbere yajyaga agenda akivuza Malaria, agahita yirukira kugura ibinini, hari umunsi yabinyweye igifu kiramurya cyane, biba ngombwa ko bamujyana kwa muganga basanga ni uko anywa ibinini nta ndwara yabyo arwaye, nka Coartem atari Malaria arwaye, icyo gihe byamuriye mu gifu cyane, ndabizi kuko naramuherukeje.”
Aba na bagenzi babo, bavuga ko bishoboka cyane kuba umuntu yabyuka akajya muri farumasi agasaba umuti ashaka atigeze awandikirwa na muganga, akawubona bitamugoye igihe cyose yaba afite amafaranga yo kuwugura, ari naho bahera basaba ko abacuruza imiti batari bakwiye kuyiha umuntu ubonetse wese uyishaka atabanje kwerekana ko yayandikiwe n’abaganga.
Mu gushaka kumenya niba hari amabwiriza abagurisha imiti bagenderaho, twegereye abayicuruza batubwira ko ubusanzwe hari imiti yoroheje baba bemerewe guha ubagannye nta kindi bisabye ko yerekana, ariko hakaba n’indi badashobora gutanga igihe cyose uyishaka aterekanye ko yayandikiwe na muganga.
Umwe mu bakora ubucuruzi bwa farumasi twaganiriye, yadutangarije ko hari imiti bemerewe gutanga bisanzwe hakaba n’indi badashobora gutanga bateretswe icyemezo cyanditswe na muganga ubyemerewe n’amategeko.
Ati “Harimo n’imiti y’uburwayi bwo mu mutwe, iya Malaria, Antibiotics cyangwa iya Diabete, iyo ni imiti ubundi isaba kuba wayandikiwe na muganga, ariko nk’imiti y’ibicurane, umutwe, ububabare, ni imiti ushobora guhereza umuntu nta kindi umusabye.”
Mugenzi we avuga ko abenshi bakunda gusaba imiti ya Malaria hakaba hari abayitanga nubwo bitewemewe bwose.
Ati “Ubundi ntabwo byemewe kubera ko ibimenyetso bya Malaria bisa n’ibindi bimenyetso, akenshi biba bisa n’iby’ibicurane, biba byiza iyo yaciye kwa muganga bagafata amaraso basanga arwaye Malaria akaba aribwo ajya kuri iyo miti, n’ababikora burya baba babikoze mu buryo butemewe kuko ntabwo byemewe.”
Inzego zitandukanye z’ubuzima zivuga ko kunywaa imiti umuntu atandikiwe na muganga ubyemerewe, bishobora kumugira ingaruka zirimo n’izishobora gutera urupfu.
Umuyobozi w’ibitaro bya Nemba Dr. Jean Baptiste Habimana, avuga ko bidakwiye ko umuntu afata imiti atandikiwe na muganga kuko bishobora kumugiraho ingaruka.
Ati “Gupfa kunywa imiti nta wuzi ikibazo ufite, bishobora kugira ingaruka zirimo kutagukiza kuko uba wanyoye umuti utajyanye n’ikibazo ufite, hari n’imiti iba ibujijwe bitewe n’uko umuntu ateye cyangwa n’ibibazo afite, ushobora kuyinywa kandi wenda umubiri wawe utakagombye kuyakira bikaba byagutera ubundi burwayi, n’ibindi bibazo bishobora no ku kuviramo urupfu.”
Ikindi ngo ni uko iyo umuntu amenyereye gukoresha imiti hari igihe umubiri ugera aho ukawumenyera ntishobore gukora akazi yakagombye gukora.
Dr. Habimana ati “Ndavuga nk’imiti ya Antibiotic, ni imiti ishinzwe kurwanya za mikorobe, iyo abantu bayifashe atari ngombwa, bishobora gutuma za mikorobe zihinduka zikarushaho gukara, zigatuma umuti utagishobora gukora kuri ya mikorobe.”
Uyu muganga avuga ko nubwo bidakunze kubaho, ariko hari igihe bakira abarwayi bazahajwe n’imiti bakarembera mu rugo kubera ko bari basanzwe bafata imiti itajyanye n’ikibazo cy’uburwayi bafite, bakagera kwa muganga batinze kandi barembye, ku buryo bishobora kubaviramo n’urupfu.
Twagerageje kuvuga n’abo mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), maze Dr. Athanase Rukundo ushinzwe ibijyanye n’ubuvuzi rusange muri icyo kigo, baduhaye ngo adufashe, inshuro zose twamuhamagaye, tukanamwandikira ntiyigeze yitaba cyangwa ngo asubize ubutumwa yandikiwe.
Abakora ubucuruzi bw’imiti barasabwa kwirengagiza inyungu y’amafaranga bashobora kwinjiza muri ubwo buryo, bakabanza kugira inama abarwayi babagana kubanza kujya kwa muganga kugira ngo babapime babwirwe indwara barwaye babone kwandikirwa imiti.
Ikindi ni uko ngo abenshi mu bakunda kujya kugura imiti batabanje kujya kwa muganga ari ababa batarishyura mituweli, bakagirwa inama yo guha agaciro kujya kwa muganga mbere y’uko bajya gushaka imiti muri farumasi.