-2.4 C
New York
Wednesday, January 21, 2026

Buy now

Bafungiwe kubeshya ko abana 20 bishwe n’ibiryo bihumanye baririye ku ishuri

Bafungiwe kubeshya ko abana 20 bishwe n’ibiryo bihumanye baririye ku ishuri

Umugabo  n’umugore bo mu Murenge wa Bugarama, Akarere ka Rusizi, bafungiwe kuri Sitasito y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Bugarama bakekwaho gukwira kwiza impuha ko abana 20 biga mu Ishuri Ribanza rya Mihabura bishwe n’ibiryo bihumanye baririyeyo.

Impuha zatangiye gukwirakwizwa n’uwo mugabo wazanye umwana we ku ishuri yarakaye, abaza impamvu atagaburiwe ku ishuri kandi agomba kuharya nubwo nta mafaranga yo kumugaburira yatanze.

Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Mihabura, Past. Ntihinyurwa Benjamin, yabwiye Imvaho Nshya ko wa kane tariki 19 Nzeri, ahagana saa munani ari bwo uwo mugabo witwa Sinumvamabwire Samuel yabagezeho azanye umwana we wiga mu mwaka wa gatatu, abaza impamvu umwana we atakirira ku ishuri.

Yari amenyereye ko umwana we agaburirwa saa sita nubwo nta mafaranga yo kumugaburira ku ishuri yari yaratanze, by’umwihariko igihe yabaga ari bwige nyuma ya saa sita kuko ngo bijya bibaho ko abana bose biga nyuma ya saa sita basangira n’abize mu gitondo.

Uwo mwana utari ukibasha kubona uko agera ku ishuri hakiri kare ngo asangire n’abandi kubera ko iwabo bamukererezaga akagera ku ishuri amasaha yo kurya yarangiye, byatumaga ataha atariye hari n’impungenge ko ashobora kuburara.

Past. Ntihinyurwa ati: “Umubyeyi yazanye umwana we yarakaye cyane afite amahane menshi, tubaza umwana impamvu atariye, avuga ko ari ababyeyi bamukerereje bamusigiye umwana kandi ko bimaze iminsi akaza ahitira mu ishuri ngo bitamenyekana akigana inzara, akabyihanganira. Twabajije umubyeyi niba ikosa atari iryabo ahubwo atera amahane cyane, tumubajije niba yaratangiye umwana umusanzu wo kurira ku ishuri avuga ko atawutanze, atazanawutanga…”

Related Articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

0FansLike
0FollowersFollow
0SubscribersSubscribe

Latest Articles