Animatrice na Animateur ba Gitisi TSS batawe muri yombi nyuma yo gukubita abanyeshuri barembeye mu bitaro
Ku wa 19 Ugushyingo 2025, mu Kagari ka Gitisi, Umurenge wa Bweramana,mu karere ka Ruhango, mu kigo cy’imyuga n’ubumenyingiro cya Gitisi TSS, haravugwa amakuru y’abashinzwe imibereho y’abakobwa n’abahungu (Animatrice na Animateur) muri icyo kigo, bakekwaho gukubita abakobwa icumi bikabaviramo kujya mu bitaro.
Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko hari bamwe mu bakozi b’iki kigo barimo abashinzwe imibereho y’abakobwa n’abahungu (Animatrice na Animateur ) batawe muri yombi bakekwaho gukubita abanyeshuri b’abakobwa bagera ku icumi, bikaza kubaviramo kujyanwa mu bitaro.
Uyu muvugizi avuga ko intandaro yo gukubitwa kw’abo banyeshuri yaturutse ku kuba baratinze gusohoka aho barara (dortoir).
Abaturage bakimara kubimenya babimenyesheje inzego z’umutekano ari zo Police na RIB, ko hari abana b’abakobwa bakorewe urugomo rukabije. Iperereza ryahise ritangira ndetse n’abagize uruhare muri urwo rugomo bahita batabwa muri yombi.
Ati: “Nibyo koko, Police yataye muri yombi Animatrice ndetse na Animateur bakurikiranweho guhohotera abanyeshuri b’abakobwa icumi, aho babasanze batinze kuva mu macumbi bararamo, ni ko gufata umwanzuro wo kubakubita no kubakomeretsa. Abakoze urwo rugomo batawe muri yombi mu gihe iperereza rigikomeje gukorwa,” anongeraho ko abakorewe urugomo bajyanywe mu bitaro.
Akomeza agira inama abarezi ndetse n’ababyeyi ko gukubita no gukomeretsa ku bushake ari kimwe mu bigize icyaha kandi gihanwa n’amategeko, mu ngingo yaryo ya 10 ryo ku wa 05/12/2023.
Ati: “Gukubita abana ntabwo byemewe kuko amategeko ateganya uko umwana ahanwa ariko adakomerekejwe. Ni yo mpamvu ubugenzacyaha bwatangiye iperereza. Umwana wamuhana umubwiye amakosa yakoze akayumva ariko utamukubise ngo umukomeretse. Ubu hagiye gukurikizwa amategeko uko avuga, kuko ibi twavuga ko ari ihohoterwa ritwara uburenganzira bwa muntu.


