Amashuri 500 agiye guhabwa amashanyarazi
Mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa mwarimu uba buri mwaka ku wa 13 Ukuboza 2024 Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente yabwiye abarezi ko abafitiye igisubizo cyiza ku bibazo bagaragaje.
Muri ibyo bibazo, harimo icy’ibigo bidafite umuriro w’amashanyarazi, icyo Minisitiri w’intebe akaba yagishyize mu gatebo k’ibizabakemurwa mu mezi cumi n’abiri ya 2025.
Iki kibazo, abarimu bakizanye bagaragaza ko ari cyo gituma batabona umuyoboro wa internet, bityo no kwiga ikoranabuhanga bikaba bidashoboka.
Uyu munsi, amashuri 62% afite ‘internet’, bikaba biteganyijwe ko 21% nayo aziyongera ku yazagerwaho na internet mu gihembwe cya kabiri.
Uwitwa Twagirimana Emmanuel wigisha mu ishuri ribanza rya Gakorokombe Kicukiro yavuze ikibazo cy’ingwa mbi zituma umwarimu arwara ibicurane cyangwa ibindi bibazo bifata imyanya y’ubuhumekero.

Minisitiri w’uburezi Joseph Nsengimana yamushubije ati “iki kibazo kimaze igie kigaruka buri mwaka tugiye kukivigutira umuti wa burundu.”
Abarimu basabye ko ibitabo by’umwaka wa 6 w’amashuri abanza byakongerwamo ikibonezamvugo kugira ngo abanyeshuri barusheho kumenya ururimi neza.
Mu kwizihiza uyu munsi hashimiwe ibigo byahize ibindi mu gutsindisha neza abanyeshuri mu mashuri abanza n’ayisumbuye.


