Abayobozi b’ibigo by’amashuri bibukijwe gukurikirana imyigire n’imyigishirize
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwibukije abayobozi b’ibigo by’amashuri kujya bakurikirana imyigire n’imyigishirize y’ibigo bayobora.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage Urujeni Martine, yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Werurwe ubwo yari ayoboye inama yahuje abayobozi batandukanye ku rwego rw’Umujyi, Uturere n’ibigo by’amashuri.

Haganiriwe ku ngamba zo kunoza imyigishirije na gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku bigo.
Urujeni yagize ati: “Bayobozi b’ibigo by’amashuri murasabwa gukurikirana imyigire n’imyigishirize, mugenzura iyubahirizwa ry’integanyanyigisho, kugira ngo uburezi bube bufite ireme.”
Yabasabye kandi gukoresha umusanzu w’ababyeyi neza, gutera imboga n’ibiti by’imbuto mu bigo by’amashuri no gutegurana isuku amafunguro y’abanyeshuri.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage Urujeni yavuze ko gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yagize akamaro mu myigire y’abanyeshuri.
Ati: “Gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yagize akamaro kuko yongereye umubare w’abana bagana ishuri bageze igihe cyo kwiga; ubwitabire bw’abanyeshuri bwariyongereye nta gusiba; yazamuye ireme ry’uburezi mu bigo by’amashuri kandi byatumye abana bagira imikurire myiza kubera indyo bahabwa.
Mu kungurana ibitekerezo, bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri bavuze ko bagiye kurushaho kubyitaho, kuko n’ubundi biri mu nshingano zabo.


