Thursday, March 27, 2025
HomeNEWS Abasenateri basabiye abana gukurirwaho igihano cy’igifungo

 Abasenateri basabiye abana gukurirwaho igihano cy’igifungo

 Abasenateri basabiye abana gukurirwaho igihano cy’igifungo

Abasenateri basabye ko Minisiteri y’Ubutabera yareba uko abana bakoze ibyaha bajya bahabwa ibindi bihano aho guhabwa ibyo gufungwa.

Bahamije ko gufunga abana bibabuza uburenganzira bwabo bwo kuba mu miryango ndetse ko hatekerezwa ubundi buryo bwo kubafasha kwigorora ubwabo aho gufungwa.

Babigarutseho ku wa Kane tariki 13 Werurwe 2025, ubwo Inteko Rusange ya Sena yafataga umwanzuro kuri raporo ya Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu, ku isuzumwa rya raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu by’umwaka wa 2023-2024 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2024-2025.

Perezida wa Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu muri Sena, Hon. Umuhire Adrie, yagaragaje ibibazo biri muri Raporo ya NHRC, byugarije abana bari mu magororero no muri za kasho bategereje guhabwa ubutabera.

Yagize ati: “Hari ukudategurana urubanza n’umwana kuri bamwe mu baba bamwunganira. Gusubika imanza kenshi kubera abanyamategeko batitabiriye iburanisha.”

Yakomeje agaragaza ko basanze hari n’aho abana baburanishwa nk’abantu bakuru bitewe n’uko imanza zabo zatinze kuburanishwa, bigakorwa abana bamaze gukura.

Hon Umuhire yanagaragaje ko hari abana baburanishwa hifashishijwe ikoranabuhanga kandi bo bataramenya kurikoresha.

Ati: “Bagombye kuburanishwa bazi icyo bagiye gukora. Usanga bakoresha ikoranabuhanga mu iburanisha kandi abana ntibarimenyereye, ugasanga bameze nk’abarimo kwirebera filime kandi barimo kuburana.”

Yasabye ko abo bana bajya basobanurirwa ibyo bagiyemo ntibabifate nk’ibintu byoroheje.

Hon Umuhire yavuze ko by’umwihariko muri kasho z’ubugenzacyaha usanga hari aho basanze hari abavoka bunganira abana babahatira kwemera icyaha bizezwa kugabanyirizwa ibihano, ugasanga babyemeye rimwe na rimwe batarabikoze.

Abasenateri bahereye kuri ibyo bibazo bigaragara mu gutanga ubutabera bw’abana, basaba ko imanza zabo zahabwa umwihariko cyangwa igihano bahabwa kigakurwaho.

Hon. Uwera Pelagie yasabye ko hatekerezwa ku bindi bihano bitari ibyo gufunga umwana kuko bimubuza uburenganzira bwo kuba mu muryango, guta ishuri n’ibindi bishobora kumubangamira mu bitekerezo.

Yagize ati: “Hakwiye kuba umwihariko kugira ngo bijye bibanza byigweho, uburyo bwo guhana umwana. Icyaha nyine kirahanwa ariko dukwiye no gutekereza uko abana bashobora guhabwa undi murongo wo kwigorora, bitabaye ngombwa ko bajyanwa muri kasho.”

Hifuzwa abunganira abana bihariye nk’uko habaho abaganga bihariye b’abana

Kubera ko usanga hari abavoka badaha agaciro kuburanira abana Abasenateri bagaragaje ko hakwiye amasomo yihariye ku buryo uzajya abunganira azaba yarabyize by’umwihariko.

Hon Mukakarangwa yagize ati: “No mu mavuriro atandukanye habamo abantu bashinzwe kuvura abana bakaba barabyigiye. Ese ntihashobora kubaho abacamanza bashobora kuburana imanza z’abana ku buryo bwihariye?”

Yavuze ko akurikije uko bigaragara muri Raporo, yabonye ababunganira batabitaho, bagasiba imanza uko bashatse, ndetse bakaba batanasura abo bana bunganirana mu magororero.

Ati: “None se waburanira umuntu utaganiriye na we ngo akubwire icyo bamufatiye?”

Muri iyo Raporo yakozwe mu mwaka wa 2023-2024, Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu yagenzuye imibare y’abafungiwe muri kasho, igamije kumenya ko umubare w’abazifungiwemo utarengeje ubushobozi bw’abo zaganewe kwakira.

Komisiyo yasanze muri kasho 72 zagenzuwe, harimo abantu bafunzwe 4 852, barimo abagabo 4 196, abagore 429, abana b’abahungu 211 n’ab’abakobwa 16.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Most Popular

Recent Comments

NDAHAYO Ildephonse from gatsibo on Ibintu icyenda bitegereje Minisitiri mushya w’Uburezi