Mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Kanzenze, mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kanzenze ( GS Kanzenze) haravugwa umwuka mubi hagati y’umuyobozi w’ishuri n’abarimu, bikagira ingaruka ku myigire n’imitsindire y’abanyeshuri bahiga.
Iki kibazo kijya kujya hanze byaturutse ku nama y’ababyeyi yabaye muri iri shuri ku wa Gatatu tariki ya 08 Gicurasi 2024, ubwo umuyobozi w’ishuri yagaragarizaga ababyeyi zimwe mu mpamvu z’imitsindire mibi igaragara muri iki kigo,zirimo abarimu basiba,abandi bagakererwa.
Ubwo umuyobozi w’ishuri yagaragazaga izi mpamvu,bamwe mu barimu bari muri iyi nama bahise bikubita n’uburakari basohoka itarangiye.
Bamwe mu babyeyi bavuga ko bo babonye ko bisa nk’aho abarimu bari kurwanya umuyobozi w’ishuri.I
yi mikorere idahwitse ya bamwe mu barimu yemezwa n’abanyeshuri bahagarariye abandi, aho bavuga ko bakangishijwe na bamwe mu barimu kwimwa amanota mu gihe bazaramuka bagaragarije ubuyobozi ko umwarimu yasibye cyangwa yakerewe.
Umwe muri abo banyeshuri yagize ati:”Ikindi kibazo kiri aha ni uko umwarimu abwira umunyeshuri ko namwandika mu gakayi ko nasibye amanota yawe nzayabura ubone zeru.”
Aba banyeshuri bakomeza bavuga ko ingaruka ya mbere bibagiraho ari ugutsindwa.
Undi munyeshuri we yavuzeko ugereranyije ikigo cye n’ibindi bigo bibegereye wagirango nta bayobozi icyabo kigira.
HAKIZIMANA Antoine umuyobozi wa GS Kanzenze, avuga ko yashyizeho uburyo bwihariye bw’igenzura kuko ibirego by’abanyeshuri byamugaragarizaga ko abarimu badakora inshingano zabo neza byari bimaze kuba byinshi. Ndetse icyo gihe ngo abarimu 6 bandikiwe basabwa ibisobanuro.
Ati:” Ariko usanga hari aho usanga umwarimu atari kwigisha, nkavuga nti ese kumwandikira buri munsi buri munsi biratanga iki? Hari aho usanga umwarimu yageze hano ku ishuri njyewe nkajya mu ishuri ngasanga mwarimu ntawurimo kandi ari hano ku ishuri nkibaza impamvu asiba ayo masaha kandi ari hano ku ishuri.”
SEBAGENZI Fidèle umwarimu uhagarariye abandi muri iri shuri avuga ko iki kibazo gihari ariko kidafite abarezi bose, cyakora kimwe mu byo batishimiye ni uburyo umuyobozi w’ishuri yashyizeho bwo kubagenzura akoresheje abanyeshuri.
Ati:” Ikibazo muri rusange ni uko dukurikije imikorere ye sinzi niba ariwo murongo yahisemo tubona twebwe ari ikibazo.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko uyu mwuka mubi uri muri iki kigo butari buwuzi.
ISHIMWE Pacifique, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza yavuzeko igihita gikurikiraho ari ugusuzuma intandaro y’iki kibazo kugirango bagikemure.
Ati:” Turaza kureba aho bipfira kandi turizeza ababyeyi kugikemura, ndetse niba bisaba no gukora impinduka twazikora.”
Mu myaka ibiri ishize, GS Kanzenze ntiyatsindishije neza. Mu kizamini cya Leta gisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye hatsinzwe abasaga hafi kimwe cya kabiri cy’abanyeshuri bakoze bitandukanye n’uko mbere byabaga bimeze
Iki kigo ntago mwaduhaye amakuru arambuye ngo tumenye niba harimo ama combinations, primary, TSS. Ese muri aba batatu ni abahe bavugwaho iki kibazo?. Gusa muri rusange imikorere myiza y’abarimu mu kigo iki niki biterwa ahanini n’imyitwarire y’umuyobozi. Ikigo ni kinini. Abenshi bakunze kugaragaraho itonesha. Ushobora gusanga hari ababyukira muri office bazinduwe no gutanga gossip kuri bagenzi babo. Umuyobozi nawe iyo avoma hafi ashobora guhubuka akagonga umwalimu asanze muri staff arimo gukosora homeworks cg test yatanze ku munsi w’ejo bikaba bibabaye ibindi bindi. Abalimu nibo bafite ijambo rya nyuma ku bumenyi umwana agomba guhabwa. Ihohoterwa, akarengane, icyenewabo, itoneshwa n’ibindi bikunze kugaragara mu bigo bimwe na bimwe byo mu gihugu, bifite kdi bizakomeza kugira ingaruka ku myigire y’abanyeshuri. Gucungisha umwana umwalimu bigaragaza weakness y’umuyobozi w’icyo kigo. Abayobozi b’ibigo bimwe na bimwe basuzugura abalimu cyane mu ngeri nyinshi zitandukanye. Reka ngire icyo mbwira abashinzwe uburezi. Kuva 2009 amashuri ya GS yashingwa hagiye kubakwa ibyumba abanyeshuri bigiramo kugeza nanubu ntago nabo bigeze batekereza aho mwalimu azicara. “Salle de professeurs”. Muri class intebe yagenewe abana 2 iba yicayeho 5, kubona aho urambika ingwa biba bigoye. Nonese natanga work azayikosorera hehe? Narondogoye gusa reka dukome urushyo turakome n’ingasire.