Abarimu basaga 2000 basabye scholarship ya REB uyu mwaka
Buri mwaka Ikigo k’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze mu Rwanda, REB gitanga amahirwe ku barimu batabashije kurangiza Kaminuza (A2,A1), bakabasha kuyirangiza.
Kugeza ubu iki gikorwa gisigaye gikorerwa mu ikoranabuhanga binyuze muri sisiteme ya TMIS ( Teacher Management Information System) aho kuba mu buryo bwo kujyana dosiye mu ntoki ku Karere nk’uko byahoze.
Umwarimu ugize amahirwe yo gutoranywa akomeza guhabwa umushahara we, ndetse agahabwa n’ibindi amategeko yemerera umunyeshuri wahawe buruse muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Uburezi, ndetse bivugwa ko iyo arangije ahita ahabwa akazi ku mwanya wa A0 bitanyuze mu nzira z’ibizamini by’akazi.
Uyu mwaka rero hongeye gutangwa aya mahirwe ku babyifuza, gusa kuri iyi nshuro hari hemerewe abize Siyansi, Indimi na ECLPE (ECE) gusa. Ibi byatumye buri wese yibwira ko umubare w’abasabye uzaba muto, ariko nk’ uko byamaze kugaragazwa muri sisiteme ya TMIS abasabye baragera ku 2,035.
Aba 2,035 bazatoranywamo abarimu 300 gusa. Nta gihindutse abazatoranywa ni 240 ba A2 na 60 ba A1. Igishya uyu mwaka ni uko abazatoranywa bazabanza gukora ikizamini abagitsinze akaba aribo bemererwa kwiga.
Ntiharamenyekana igihe abatoranyijwe bazatangarizwa, ariko nk’uko bigaragara imirimo yo irarimbanije mu gihe cya vuba bazamenyeshwa.



