Abarimu bagera kuri 4% mu Rwanda ni bo bazi neza Icyongereza
Raporo yerekana ibikorwa byo kuzamura ireme ry’imyigire n’imyigishirize mu Rwanda, igaragaza ko abarimu 4% ari bo bafite ubumeyi buhagije mu rurimi rw’Icyongereza rwifashishwa mu kwigisha.
Ubumenyi n’ubushobozi bwa mwarimu bugira uruhare mu kuzamura umusaruro w’abanyeshuri mu mashuri, ndetse Inzego z’uburezi mu Rwanda zigaragaza ko hari ingamba zitandukanye zo kongerera ubushobozi abarimu bari mu kazi.
Raporo igaragaza gahunda ziteganyijwe mu kuzamura ireme ry’uburezi u Rweanda ruzafatanyamo n’abafatanyabikorwa batandukanye kuva mu 2023-2027, yerekana ko umwarimu umwe muri batatu bashya binjira mu kazi aba adafite ubushobozi bwo kwigisha mu mashuri y’ubumenyi bw’ibanze, ni ukuvuga gusoma, kwandika no kubara.
Raporo yakozwe na Banki y’Isi mu 2018, yagaragaje ko hakenewe cyane amahugurwa y’abarimu mu Cyongereza kuko 38% by’abigisha kuva mu wa Mbere kugira mu wa Gatatu aribo bonyine bari bafite ubumenyi buhagije mu Cyongereza.
Inyandiko yasohowe na Minisiteri y’Uburezi kuwa 26 Gashyantare 2024, igaragaza ko “Abarimu 4% gusa mu basanzwe bigisha bafite ubumenyi kuva ku bwo hagati kugeza ku bwisumbuye mu Cyongereza, ari na rwo rurimi rwifashishwa mu kwigisha.”
Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko muri gahunda ziteganyijwe harimo n’izo kuzamura ubushobozi bwa mwarimu, by’umwihariko ibyerekeye ubumenyi no mu rurimi rw’Icyongereza.
Hashorwa menshi bahugurwa mu Cyongereza
Mu 2008 ni bwo hafashwe icyemezo cyo guhindura ururimi rukoreshwa mu kwigisha, biva mu Gifaransa biba Icyongereza.
Mu 2011, kwigisha mu Cyongereza byemejwe ko bizajya biheza mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza, abo mu myaka itatu ya mbere bakigishwa mu Kinyarwanda, gusa byaje kongera guhinduka mu 2019, hasubizwaho gahunda yo kwigisha mu Cyongereza kuva mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza.
Kuva iyo gahunda yatangira hashyizweho gahunda zo guhugura abarimu mu rurimi rw’Icyongereza nk’imwe mu nzira zafasha gutanga uburezi bufite ireme.
Nk’urugero muri Nyakanga 2020, UNICEF yahaye MINEDUC inkunga yo gushyira mu bikorwa gahunda z’uburezi harimo miliyoni 2$ agenewe guhugura abarimu mu byerekeye integanyanyigisho hibandwa ku kwigisha Icyongereza no kukivuga neza no kwita ku burezi budaheza, bikazageza muri Kamena 2024.
Hari kandi inkunga ya miliyoni £88.1 yatanzwe n’u Bwongereza mu 2015, igeza mu 2023 yari agamije kuzamura imyigishirize y’Icyongereza n’imibare mu mashuri abanza ibyiciro byose.
Abanyeshuri batsinda Icyongereza mu bizamini bya Leta bariyongera
Mu mashuri ya Leta by’umwihariko ayo mu byaro, kuvuga Icyongereza byaba ku banyeshuri n’abarimu biracyarimo imbogamizi.
Gusa isesengura ryakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, rigaragaza ko abanyeshuri batsinda mu bizamini bya Leta biyingera.
Ibibare igaragaza ko mu 2019 abanyeshuri bo mu mashuri abanza batsinze ikizamini cya Leta ku rugero rwa 78.42%, mu 2022 bihita bigera kuri 92.14% mu gihe mu 2022 urugero batsindaho rwamanutse rusubira kuri 90.65%.
Gahunda zo guhugura abarimu bari mu kazi zijyana no gushyira imbaraga mu guteza imbere amashuri nderabarezi no korohereza abayigamo kugira ngo amashuri agire abakozi bafite ubushobozi bwifuzwa.


