-5.9 C
New York
Wednesday, January 21, 2026

Buy now

Abarimu bafasha abana bafite ubumuga bafite ubumenyi nk’ubw’abandi – MINEDUC

Abarimu bafasha abana bafite ubumuga bafite ubumenyi nk’ubw’abandi – MINEDUC

Minisiteri y’Uburezi yagaragaje ko abarimu bigisha abana bafite ubumuga na bo baba bafite ubumenyi nk’ubw’abandi barimu uretse akarusho kiyongeraho gatuma bagira uwo mwihariko wo gufasha abana bafite ubumuga.

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, avuga ko abarimu bigisha abana bafite ubumuga bakenera ubumenyi bwihariye ndetse bakwiye gutegurwa byihariye kugira ngo babafashe mu myigire yabo ndetse no mu buzima busanzwe.

Agira ati: “Ubundi abarimu bafasha abana bafite ubumuga, baba bafite ubumenyi buhuye n’ubw’abandi barimu ariko bakagira akandi karusho kugira ngo bashobore kubafasha, usanga rero akenshi ari umwihariko usanga muri kaminuza ariko ntabwo wabishyira byose hamwe mu myaka 3 ya TTC, ahubwo ni ukugira ngo byibuze ube ufite ubumenyi buhagije ngo umuhe bwa bufasha bwibanze.

Nibura ushobore kumenya, ni uwuhe mwana ufite ikibazo, ni iki nakora, ni he nabonera ubundi bufasha, ibyo ni byo bishyirwa muri TTC ubungubu.”

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko nyuma bifashisha abandi barimu bize muri za Kaminuza aho umwihariko wabo uba uri mu byerekeye gufasha abana bafite ubumuga.

Minisitiri Nsengimana agira ati: “Ni muri ubwo buryo dushobora gufasha abana kandi umubare ugenda wiyongera noneho kugira ngo hatagira umwana w’umunyarwanda uzabura amahirwe nk’abandi bose.”

Avuga ko ku gikenewe mu guhindura imyumvire igamije gufasha abana bafite ubumuga kujya ku ishuri, ari uko bafashwa mu myigire yabo.

Ati: “Ni ubukangurambaga bugomba kubaho kugira ngo ababyeyi bumve ko abana bafite ubumuga bakwiye kwiga.”

MINEDUC yerekanye ikirimo gukorwa mu rwego rw’uburezi mu cyerekezo 2050

Minisiteri y’Uburezi yasobanuye bimwe mu biri gukorwa mu rwego rw’uburezi mu cyerekezo cy’Igihugu cya 2050 cyo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana, agira ati: “Ibi birasaba ko ba bantu bazagira ubukungu bushingiye ku bumenyi babaho kandi ni umusaruro w’ishuri. Tugomba kureba neza ko ubumenyi bw’abanyeshuri bacu buzamuka kugira ngo bazashobore gushyira mu bikorwa iyo 2050.

Ibyo bikaba ari mu mashuri abanza ariko no muri za Kaminuza, ubungubu dufite ibigo 39 ariko ntabwo bihagije, tugomba kubyongera no gushyira imbaraga mu byo dusanzwe dufite kugira ngo tubone umusaruro ukenewe.”

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph

Related Articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

0FansLike
0FollowersFollow
0SubscribersSubscribe

Latest Articles