Sunday, April 20, 2025
HomeEDUCATIONAbarezi bakiriye neza gahunda yo gushyira abaforomo ku bigo by’amashuri

Abarezi bakiriye neza gahunda yo gushyira abaforomo ku bigo by’amashuri

Abarezi bakiriye neza gahunda yo gushyira abaforomo ku bigo by’amashuri

bigisha mu bigo by’amashuri bishimiye gahunda yashyizweho na Minisiteri y’Uburezi yo kongera Abaforomo mu mashuri, kuko bizeye ko bizatanga umusaruro ufatika ku buzima bw’abana haba ubwo mu mutwe no kubitaho mu burwayi.

Bavuga ko bajya bakira ibibazo bitandukanye by’abana aho abana babaga bavuga ko bashaka kwiyahura, abandi bakabura uko bahabwa ubuvuzi bw’ibanze bitewe no kubura ubumenyi bikaba ngombwa ko bajyanwa kwa muganga.

Minisiteri y’Uburezi iherutse gushyira hanze sitati nshya igenga abakozi bo mu nzego z’uburezi yashyizwemo impinduka yongera imyanya mu bigo by’amashuri ari naho hongerewemo abaforomo.

Abarezi bagaragaza ko abaforomo ku bigo by’amashuri bari bakenewe kuko bazagira uruhare mu gutuma ubuzima bw’abayeshuri buba bwiza bige batekanye.

Soeur Immaculée Uwamariya avuga ko abana bagira ibibazo bitandukanye bakabura abo bagana ariko mu gihe abo baforomo baba bahari byazana impinduka.

Atanga ubuhamya bw’umunyeshuri wigeze kumugana amubwira ko amaze igihe yigunze ndetse ashaka kwiyahura kuko adafite uwo aganiriza ibibazo bye kuko ababyeyi babanye mu makimbirane.

Avuga ko hari n’uwigeze gukora amakosa abigambiriye agamije ko ababyeyi be bahanwa kuko na bo bari babanye bakimbiranye kandi atabona uko abaganiriza.

Ati: “Hari umwana twigeze guhana tumwohereza mu rugo ndetse tumuca n’imifuka ya sima kuko yari yasenye ikigo, ariko mubajije icyabimuteye ambwira ko yabikoze abishaka ahubwo yari agamije ko duhana ababyeyi kuko babanye mu makimbirane.”

Yongeyeho ko abana bafite ibibazo byinshi ariko mu gihe abaforomo baba bahari bafatanya n’abarezi mu kugabanya ibibazo abana bafite kuko bajya baganirizwa.

Kavamahanga Abraham, umurezi mu kigo cy’amashuri giherereye mu Karere ka Gakenke, agaragaza ko Ikigo yigishamo hatabura abana barenga icumi barwara ku munsi kandi bose bakeneye kuvurwa.

Yagize ati: “Abo bana bose baba bakeneye kuvurwa, kuganirizwa n’ibindi, bivuze ko abo bafashamyumvire badufasha ku buryo mwarimu yakwigisha abana batarwaye.”

Mukandayisaba Divine, mwarimu uhagarariye icyumba cy’umukobwa ku kigo yigaho na we avuga ko hari ubwo umwana arwara bitunguranye akabura ubuvuzi bw’ibanze ku buryo muganga azaba afatiye runini uburezi.

Ati: “Hari igihe duhura n’ikibazo gikomeye umwana akarwara mu buryo butunguranye tukabura uburyo twamufasha, twanavugana n’ababyeyi ugasanga bahageze umwana yarembye kandi yakabonye ubuvuzi bw’ibanze bwamufasha koroherwa.”

Ubwo yagarukaga kuri sitati nshya yigenga ihariwe abakozi bose mu bigo by’amashuri, Minisitiri w’Uburezi Nsengimana Joseph yagaragaje ko mu bigo by’amashuri hongewemo imyanya irimo; Umuyobozi wungirije w’ikigo, umucangamutungo ku bigo, umuforomo, umujyanama mu myigire n’imitekerereze, umubitsi w’ibikoresho n’abandi.

Ati: “Ku ishuri hazajya haba hari umuforomo. Murabizi ko nta baforomo twagiraga bashinzwe kureba abana iyo barwaye mu mashuri, ubu uwo mwanya washyizweho kugira ngo mu gihe umwana arwaye, abashe kwitabwaho mbere yo kumujyana kwa muganga.”

Sitati inagaragaza ko abayobozi b’ibigo bazajya bashyirwaho na Minisiteri y’Uburezi, aho izajya ireba mu barimu babishoboye kandi babifitiye uruhushya bagashyirwa muri iyo myanya mu gihe bari basanzwe bashyirwaho n’Akarere.

Minisiteri ishobora no gushyiramo undi muntu udaturutse mu burezi, mu gihe hari ubumenyi runaka bukenewe.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Most Popular

Recent Comments

NDAHAYO Ildephonse from gatsibo on Ibintu icyenda bitegereje Minisitiri mushya w’Uburezi