Abarenga ibihumbi 255 bari gukora ibizamini bya Leta bisoza ayisumbuye mu buryo bushya bw’imibarize
Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abanyeshuri bari gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye bari kubazwa mu buryo bushya bwo guhitamo mu bisubizo bahawe (choix multiple), aho gusubiza ibisubizo bo biyandikiye.
Ubwo buryo bushya bw’imibarize bwatangiranye n’ikorwa ry’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye by’umwaka wa 2024/25, byatangiye kuva ku itariki 9 Nyakanga 2025.
Gusubiza muri ubwo buryo bikorwa bitandukanye, harimo guhabwa ibisubizo binyuranye, ugasabwa gukoresha ‘Oya’ cyangwa ‘Yego’ mu gusubiza.
Harimo kandi guhuza ikibazo n’igisubizo bijyanye, kwemeza igisubizo ubona ari cyo muri byinshi wahawe, n’ubundi buryo butandukanye buhuriye ku kuba usubiza atandika ibitekerezo bye.
Minisitiri w’Uburezi, Nsengima Joseph, yasobanuye ko ubwo buryo bushya bwo kubaza n’izindi mpinduka mu myiteguro y’ibizamini, bigamije gutuma abanyeshuri batsinda kurusha uko batsindaga.
Ati “Twakoze impinduka zirimo gukorana n’amashuri mu mezi ashize, kugira ngo habeho gahunda nzahurabushobozi zituma abana bashobora kwitegura neza gukora ibi bizamini.”
“Hari kandi ubu buryo bushya bwo kubaza twizeye ko buzafasha abana gutsinda cyane kurusha uko batsindaga.”
Bamwe mu banyeshuri bakoze ibizamini biteguye utyo, babwiye RBA ko iyo mibarize ari yo myiza kuko ituma babona umwanya uhagije wo gusubiza ibibazo byose.
Umwe yagize ati “Ubu buryo bushya bwo gusubiza butuma umuntu akoresha igihe neza. Umwanya wakoreshaga wandika uragabanuka, ukabona umwanya wo gusubiramo neza ukareba ko nta kosa wakoze. Izi impinduka njye ndazishimiye.”
Undi agira ati “Ikizamini tumaze gukora cy’Imibare cyarimo impinduka zo gusubiza duhitamo igisubizo mu byo twahawe, tukabicaho uruziga. Ubusanzwe twasubizaga dukoresheje ibisubizo byacu tutizeye niba ari byo, ariko ubu urakora ugatoranya mu bisubizo wahawe ikiri cyo.”
Ku rundi ruhande ariko hari abandi banyeshuri bavuze ko ubwo buryo bushya bwabaye nk’ububatunguye, kuko batari bazi ko ari ko bari bubazwe ndetse no kuba atari na ko bakoraga ibindi bizamini.
Abanyeshuri bari gukora ibizamini bya Leta muri uyu mwaka wa 2024/25, bose hamwe ni 255.498 harimo abo mu cyiciro rusange n’icya kabiri bisoza amashuri yisumbuye.
Abanyeshuri bose bari gukorera hirya no hino mu gihugu ku bigo by’amashuri 1.595, kuva ku itariki 9 kugeza ku ya 18 Nyakanga 2025.

Abanyeshuri barenga ibihumbi 255 bari gukora ibizamini bya leta mu buryo bushya bwo guhitamo mu busubizo bahawe


