0.5 C
New York
Wednesday, January 21, 2026

Buy now

Abarenga ibihumbi 20 bakumiriwe kubona indangamuntu

Abarenga ibihumbi 20 bakumiriwe kubona indangamuntu

Umuyobozi ushinzwe gukora no gukwirakwiza indangamuntu mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu, NIDA, Dieudonné Manago Kayihura, yatangaje ko mu bantu barenga miliyoni icyenda bamaze gufata indangamuntu abarenga ibihumbi 20 bakumiriwe kubona indangamuntu kubera gushaka gutunga ebyiri.

Yabigarutseho mu ku wa 20 Kanama 2025 ubwo yari mu kiganiro kuri Televiziyo y’Igihugu kigaruka ku mushinga w’indangamuntu koranabuhanga.

Manago yavuze ko nubwo indangamuntu isanzwe na yo yakoreshaga ikoranabuhanga ariko hari aho ryagarukiraga, kuko nk’ubu hari ibikumwe bibiri gusa ndetse hari n’imashini imwe ibigenzura.

Yavuze ko hari abagerageje gushaka uburyo bakoresha indangamuntu zirenze imwe icyakora baratungurwa barafatwa.

Yavuze ko kugira ngo umuntu agire indangamuntu ebyiri, biba byarurutse ku burangare bw’ukusanya amakuru ku murenge, agafotora uyishaka gusa ariko akibagirwa gufata ibikumwe.

Ati “Ni ubufatanyacyaha bw’ushaka ingangamuntu ya kabiri n’uwamufotoye. Ni amakosa ya ba bantu babiri bashatse gukora icyaha.”

Manago yavuze ko mu bantu miliyoni icyenda bamaze gufata indangamuntu, kuva umushinga watangira bamaze gukumira abarenga ibihumbi 20 bagaragayeho amakosa, ha handi umuntu aba ashaka kwifotoreza ku murenge umwe nyuma akajya ku wundi.

Ati “Kubera kutamenya cyangwa se indi mpamvu runaka agashaka kwifotoreza inshuro irenze imwe ariko uburyo bw’ikoranabuhanga bukamufata. Iyo yatanze ibikumwe arafatwa.”

Yavuze ko nubwo yakumiriwe uwo wakumiriwe aba agifite uburenganzira bwo kubona indangamuntu ariko aba asabwa kwerekana ibyangombwa kugira ngo hakorwe igereranya harebwa uwemerewe gukora indangamuntu.

Ati “Turebe, uyu ni Manago Dieudonné waje cyangwa ni Kayihura Dieudonné waje. Aba bantu babiri ko amazina atandukanye n’imyaka y’amavuko itandukanye ni uwuhe duha indangamuntu? Hari igihe usanga warayimuhaye bwa mbere noneho agashaka no kuza kwifotoza bwa kabiri kugira ngo abone indi ya kabiri. Icyo gihe ya yindi ntabwo isohoka, uramubwira uti gumana iyo kuko ni yo ufitiye ibyangombwa indi tugahita tuyusiba.”

Manago yavuze ko iyi ndangamuntu nshya itazigera ihindura nimero nk’uko byagendaga ku wayitaye, ndetse nyir’ayo azahitamo ko bayimushyirira muri telefoni ngendanwa cyangwa, bakayimuha ifatika.

Ati “Ikindi ni indangamuntu izaba iriho ifoto yawe na nimero y’indangamuntu gusa. Ni nimero idahinduka wayita izakomeza kuba ya yindi bitandukanye n’iyari iriho.”

Yakuyeho urujijo ku bavuga ko iyo umuntu ataye indangamuntu ubugira gatatu nta yindi bamuha, agaragaza ko nta nshuro ntarengwa zibaho kuko ari uburenganzira bw’umuturage gutunga indangamuntu.

Mu bizahindurwa kandi harimo amakosa y’imyandikire, nko ku mazina ya nyir’indangamuntu, ay’ababyeyi be, igihe umuntu yavukiye, aho yavukiye, n’igitsina, no kuvugurura aderesi y’umuntu.

Ati “Ikintu cyihutirwa kugira ngo uhabwe indangamuntu y’ikoranabuhanga, ni ukubanza ukareba niba nta makosa ari mu myirondoro yawe, nibasanga ntayo bazakubarura bagushyire mu buryo bushya bw’ikoranabuhanga hanyuma bagufotore baguhe indangamuntu.”

Biteganyijwe ko indangamuntu koranabuhanga izashyirwa hanze muri Nyakanga 2026, ubu u Rwanda rukaba rugeze muri kimwe cya kane cy’ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga.

Ni umushinga watangiye mu 2023, iyi ndangamuntu ikazatangira gutangwa muri Nyakanga 2026. Ni agace k’umushinga mugari u Rwanda rufatanyijemo na Banki y’Isi washowemo agera kuri miliyari 200 Frw.

Umushinga w’indangamuntu y’ikoranabuhanga biteganyijwe ko uzashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka itatu. Ibikorwa byo kubaka Sisitemu y’Indangamuntu y’ikoranabuhanga bizashorwamo asaga miliyari 40 Frw.

Mu mwaka wa 2024/2025 uyu mushinga wari wagenewe ingengo y’imari ingana na 5.397.688.170 Frw. Muri 2025/2026 wagenewe ingengo y’imari y’angana na 12.265.253.074 Frw.

Related Articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

0FansLike
0FollowersFollow
0SubscribersSubscribe

Latest Articles