Abanyeshuri ntibiga amasomo ya nyuma ya saa sita kubera ikibazo cyamuvero nyeya.
Abanyeshuri bo ku Rwunge rw’amashuri rwa Gatovu (GS Gatovu) bavuga ko babangamiwe no kuba bafite inkono nke (muvero) ugereranyije n’umubare w’abanyeshuri bahigira ibintu bituma haba ubwo amasomo ya nyuma ya sita amenshi apfira mu gufungura.
Urwunge rw’amashuri rwa Gatovu ruherereye mu Murenge wa Gataraga, Akagari ka Rungu, Umudugudu wa Gatovu, rifite abanyeshuri basaga 1000, ariko binubira ko amasaha yabo ya nyuma ya sa sita ashirira mu gikoni kubera ko kurya bibafata umwanya munini.
Nkundimana Aimable yagize ati: “Twebwe iyo tutize neza mbere ya saa sita ngo nibura amasomo tuyageze kure ntabwo tuba twizeye ko hari andi masomo twongera kwiga, bitewe nuko mu gikoni hariya harimo ikibazo kandi kimaze igihe.
Batangira kwarura ibiryo saa saba bikakugeraho saa munani ubwose urumva haba hapfiriyemo amasomo angahe rwose hano ku bijyanye no kubahiriza amasaha yo mu gikoni byarananiranye tekereza abanyeshuri basaga 1000, ukabatekera muri muvero 2 gusa nazo zingana urwara, ubuyobozi turabusaba kwita kuri iki kibazo.”
Ujeneza Alice we avuga ko ngo kuba za muvero ari nkeya kandi ntoya hari ubwo badahaga akaba ngo akeka ko yenda mu gihe batahaze ari uko yenda abakozi baba batetse inshuro imwe.
Yagize ati: “Hari ubwo mbere twasaga n’abasamura tukarya ntiduhage, ariko twaje kumenya ko ikigo cyacu ari kimwe mu bifite abanyeshuri benshi ariko nta bikoresho byo mu gikoni birimo harimo iby’ibanze birimo za muvero.
Uretse kurya dukerewe ariko hari ubwo tudahaga n’amasaha make nayo tukayamara mu ishuri twayura abandi basinzira. Twifuza ko Umuyobozi w’ishuri iki kibazo akigeza ku nzego bireba”
Rwamuhizi Theophile Umuyobozi wa GS Gatovu avuga ko iki kibazo kibakomereye cyane ku buryo ku bijyanye n’amafunguro ya saa sita bibasaba guteka inshuro ebyiri ibintu ngo rimwe na rimwe bitera abakozi umunaniro no kuba bakwinubira akazi.
Yagize ati: “Dufite ikibazo cya muvero zo gutekamo, ubundi twahawe 2 na zo ntoya icyo gihe twari tugifite abanyeshuri 600, ariko uko imyaka igenda ishira n’abanyeshuri bagenda biyongera, ubu rero muvero dufite nta bushobozi zifite bwo kuba zatekera abanyeshuri 1000, twifuza rero ko twahabwa izindi”.
Yongeraho ati: “Ku bakozi bo mu gikoni birumvikana ko bavunika cyane ,tekereza guteka ugahisha ukongera guteka na bwo mu gihe kimwe, kandi bakora ibyo tutumvikanye mu masezerano, kuko niba yemerewe guteka rimwe ku munsi we ateka kabiri, urumva aravunika.
Ku banyeshuri amasaha yo kwinjira tuyafatamo kuko urumva niba abatetsi igice cyambere bahisha nka saa yine bakongera guteka saa sita bakaba bahishije iya kabiri kujya kwarura abanyeshuri bibafata igihe ugasanga nk’amasaha y’ikigoroba twinjiye dukerereweho nk’imonota hejuru ya 30, ubwo mwarimu nawe urumva isomo riba ryarangije gupfapfana”.
Kugeza ubu GS Gatovu ifite ibyumba 20, abarezi 28, n’abanyeshuri 1011, ikaba yarafunguye imiryango ku wa 01 Gashyantare 2021, itangiranye abanyeshuri 600.


