Abanyeshuri ntibagaburirwa ibifite intungamubiri zihagije
Abashakashatsi bo muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Ubuhinzi, Ubworozi n’Ubuvuzi bw’Amatungo (UR-CAVM), na bamwe mu bakozi bo mu bigo bifite aho bihuriye no guteza imbere gahunda yo kugaburira abana ku mashuri, basanga igihe kigeze ngo ibigo by’amashuri bitere intambwe ikwiye mu kugaburira abana ibiribwa bikize ku ntungamubiri.
Ni nyuma y’aho itsinda ry’abarimu bigisha muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya UR-CAVM riri i Busogo, mu rwego rwo kureba uko gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri (School Feeding Program) ishyirwa mu bikorwa, bakoze ubushakashatsi mu bigo by’amashuri byo hirya no hino mu gihugu, birimo ibya Leta ndetse n’iby’abigenga, basanga amafunguro abanyeshuri bagaburirwa, ahanini atihagije ku ntungamubiri.
Dr Jean d’Amour Manirere, ukuriye Umushinga ugamije guteza imbere ibihingwa bikize ku ntungamubiri, hitabwa ku kubyifashisha mu kugaburira abashyeshuri, akaba umwarimu muri UR-CAVM, uri mu bayoboye ubwo bushakashatsi, bwakozwe ku bufatanye n’Ikigo Imperial College London ndetse n’Ikigo mpuzamahanga cyita ku Iterambere ry’Ubushashatsi cyo muri Canada, IDRC Canada.
Agira ati “Gahunda yo kugaburira abana ku mashuri kuva aho itangiriye mu Rwanda, bigaragara ko hari intamwe igenda iterwa bigendanye n’ingamba Leta ishyiraho, ariko haracyari urugendo runini rw’ibigomba gukorwa ngo abana bagaburirwe amafunguro akungahaye ku ntungamubiri”.
Ati “Ahenshi mu bigo by’amashuri usanga abanyeshuri bagaburirwa ibigori, kawunga, ibishyimbo, imboga z’amashu, umuceri n’ibindi ariko wareba ugasanga ni ibidakungahanye ku ntungamubiri zikenewe. Mpereye nko ku rugero rw’ibishyimbo ba rwiyemezamirimo baba bagemuriye amashuri, usanga ari bya bindi baba baraguze ku masoko bitihagije ku butare; wafata nk’urugero rw’imboga, usanga ahanini izibandwaho ari amashu, nyamara na yo iyo ugenzuye neza, ntiyihagije ku ntungamubiri zikenewe”.

Yungamo ati “Twatekereje rero kugaragaza umumaro wo kwifashisha ibihingwa bikize ku ntungamubiri ku bana b’abanyeshuri, nk’uburyo bwatuma babasha kugira ubuzima buzira umuze, kandi nta handi byatururuka atari mu kubagaburira ibiribwa bifitiye umubiri akamaro”.
Mu biribwa bikungahaye ku ntungamubiri aba bashakashatsi bagaragaza, ko byajya byibandwaho mu byo abanyeshuri bagaburirwa ku ishuri, birimo ibishyimbo bikungahaye ku butare, ibijumba by’ibara ry’umuhondo bikungahaye kuri Vitamini A, ibigori by’ibara ry’umuhondo, karoti, imboga rwatsi zikungahaye ku butare zirimo izo bakunze kwita ‘Ndamutibikanye’ n’imboga z’ibara ritukura.
Byagarutswe mu biganiro byamaze iminsi itatu bibera mu Karere ka Musanze, bigasozwa tariki 12 Werurwe 2025, byahuje abagize uruhare muri ubwo bushakashatsi ndetse n’inzego zifite aho ihuriye n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri.
Hagaragarijwemo ko ikibazo cy’imyumvire ikiri hasi y’ababyeyi, batitabira kunganira Leta mu gushyigikira iyi gahunda yo kugaburira abana ku mashuri, ubushobozi bucye, hamwe n’ubumenyi bukiri hasi mu gutoranya ibiribwa by’ibanze bikungahaye; biri mu bigaragara nk’inzitizi zituma hataraterwa intambwe ifatika mu kugaburira abanyeshuri ibiribwa bikungahaye ku ntungamubiri zikenewe.
Frère Pierre Céléstin Niyonsenga, Umuyobozi wa GS Jean de la Mennaie Kirambo, ishuri riherereye mu Karere ka Burera, agarukaku ruhare rw’ababyeyi.
Ati “Ababyeyi ntibariyumvisha ko hari uruhare rwabo rukenewe, mu kugira ngo gahunda yo kugabuira abanyeshuri ku mashuri igerweho uko bikwiye, ugasanga birasa n’aho byahariwe Leta yonyine. Ni na ho uzasanga icyuho biteza, kivamo ko ba rwiyemezamirimo bashinzwe kurambagiza ubwoko bw’ibyo kurya bigenewe abana, bahitamo guhaha ibiri ku giciro kiri hasi, rimwe na rimwe usanga bidahagije kandi bitanihagije ku bipimo nyabyo by’intungamubiri zikenewe”.

Abayobora ibigo by’amashuri, na bo basanga hari imyumvire bagiye guhindura kuko akenshi mu biribwa bajyaga bibandaho mu kugaburira abanyeshuri, batabanzaga kwita ku kugenzura ikigero cy’intungamubiri bikungahayeho.
Mukafeza Solange uyobora GS Birira mu Karere ka Musanse ati “Ubundi mu mafunguro tugaburira abana twibandaga ku bishyimbo, ibigori, kawunga, imboga z’amashu ahanini, dutekereza ko bigize indyo yuzuye. Gusa ibyo ubu bushakashatsi butugaragarije, bidufashije gusubiza amaso inyuma no gufata ingaba z’ibyo tugiye kuvugurura”.
Ati “Turahera ku by’ibanze twe nk’ibigo duhaha ku masoko, n’ibyo twihingira mu mirima y’ishuri, ku buryo twiyemeje ko tuzajya twibanda ku bihingwa bigwije ibipimo by’intungamubiri zikenewe”.
Ingabire Sam, umukozi muri Minisiteri y’Uburezi, muri School Feeding Program, agaragaza ko mu Rwanda, kuva mu myaka 10 ishize hatangijwe gahunda yo kugaburira abana ifunguro rya saa sita ku ishuri, ingengo y’imari ishorwamo buri mwaka igenda yiyongera; aho ubu igeze kuri Miliyari 94, ivuye kuri Miliyari 4Frw iyo gahunda itangira.
Yongeyeho ko uruhare rwa buri wese cyane cyane ababyeyi rukenewe, kugira ngo iyi gahunda irusheho gutanga umusaruro.
Ati “Uruhare rw’ababyeyi mu kwitabira gutanga umusanzu wabo mu buryo bufatika rurakenewe, kuko nibabigira ibyabo, bizafasha Leta kugera ku ntego zo kugaburira abana, amafunguro yujuje ireme n’ibipimo biri ku rwego rufatika. Bizatuma babasha kwiga neza kandi n’imitsindire yabo ibe iri ku rugero rwiza. Turifuza Igihugu cyubakiye ku iterambere rirambye, kandi rishyize imbere uguhangana n’ibibazo by’imirire mibi n’igwingira, ibyo rero ntitwabigeraho ibituma ubuzima bw’abana bumera neza bidahari”.

Ati “Umusanzu wacu nka Minisiteri y’Uburezi ni uko Politiki yo kugaburira abana ku mashuri, ihuzwa n’ibikubiye muri ubu bushakashatsi hakarebwa ko bihura neza n’intumbero Leta ifite, mu guteza imbere gahunda yo kugaburira abana ku ishuri”.
Ubushakashatsi bwakorewe mu bigo by’amashuri 10 byo hirya no hino mu gihugu, bwibandaga ku gufata ingero nto (samples) z’amafunguro abanyeshuri bagaburirwa, zikajyanwa gupimirwa muri Laboratoire hagamijwe kureba ingano z’intungamubiri ziyagize.
Ibyo bigo bifatwa nk’ibyitegererezo muri ubwo bushakashatsi, ubu birimo kunganirwa muri gahunda yo kwitabira ubuhinzi bw’ibihingwa byagaragajwe muri ubwo bushakashatsi, nk’ibyihariye ku kuba bikize ku ntungamubiri zikenewe mu kunoza imirire.


