2 C
New York
Thursday, January 22, 2026

Buy now

Abanyeshuri bitwaye neza mu masomo asoza amashuri abanza, icyiciro rusange n’ayisumbuye bagiye guhembwa.

Abanyeshuri bitwaye neza mu masomo asoza amashuri abanza, icyiciro rusange n’ayisumbuye bagiye guhembwa.

Abanyeshuri b’abakobwa 216 bo hirya no hino mu Gihugu batsinze neza mu masomo asoza amashuri abanza, icyiciro rusange n’ayisumbuye bagiye guhembwa nk’Inkubito z’Icyeza.

Ni mu muhango wo gutangiza ubukangurambaga bwo guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa wabereye mu Ishuri ryisumbuye rya Maranyundo Girls School kuri uyu wa Gatanu.

Uyu muhango uritabirwa n’abakobwa 951 bagiye bahembwa mu myaka ibiri ishize.

Nyuma yo gutangiza ubu bukangurambaga biteganyijwe ko abandi bakobwa 735 bazagenda bahembwa hirya no hino mu Gihugu.

Guhemba Inkubito z’Icyeza, ni igikorwa cyatangijwe na Madamu Jeannette Kagame binyuze mu Muryango Imbuto Foundation mu 2005, ku ntego yo guhemba abana b’abakobwa baba batsinze neza kugira ngo bitere abandi imbaraga kandi bikangurire abana b’abakobwa kwitabira amashuri kandi barusheho gutsinda.

Kugeza ubu, abana b’abakobwa 6,681 nibo bamaze guhabwa ibihembo binyuze muri iyi gahunda.

Related Articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

0FansLike
0FollowersFollow
0SubscribersSubscribe

Latest Articles