Wednesday, March 26, 2025
HomeBREAKING NEWSAbanyeshuri bataye ishuri kubera Abayobozi b’ibigo by’amashuri bishyuza amafaranga arenze ayatangajwe na...

Abanyeshuri bataye ishuri kubera Abayobozi b’ibigo by’amashuri bishyuza amafaranga arenze ayatangajwe na MINEDUC.

Abanyeshuri bataye ishuri kubera Abayobozi b’ibigo by’amashuri bishyuza amafaranga arenze ayatangajwe na MINEDUC.

Muhanga haravugwa inkuru y’abanyeshuri bataye ishuri(school dropout) abandi n’abo bakiga inshuro nke bitewe no kubura amafaranga y’ishuri(Minerval).

Iki kibazo kiganje cyane mu murenge wa Nyabinoni, impamvu abaturage batanga ngo ni abayobozi b’ibigo by’amashuri bananiza ababyeyi, babasaba kwishyura amafaranga arenze ayatangajwe nk’ay’ifunguro ry’abanyeshuri.

Iyo ugeze mu dusantere tumwe na tumwe two mu murenge wa Nyabinoni usanga abana batembera nk’abandi bantu bakuru, batari mu mirimo nyamara ari amasaha yo kwiga.

Umwe muri aba baturage witwa Mukankindi Dorothe utuye mu mudugudu wa Gitwa yavuze ko ikibazo cy’abana bata ishuri gishobora kuzarushaho kwiyongera nihatabaho ingamba biturutse ku barebwa n’icyo kibazo.

Ati: “Inzerezi ziraza kwiyongera; none se wowe nturimo kureba abana buzuye hano muri santere, bamwe urabona ko bambaye n’imyambaro y’ishuri. Bagera ku ishuri umuyobozi akabirukana ngo ntibishyuye Minerval bagahitamo kurireka bakicara mu rugo.”

Undi muturage twasanze muri santere ya Gitega yagize ati: “Twarumiwe, ubu abayobozi bo hejuru bibwira ko abana bose bari mu ishuri kandi hari abibereye hano; niba umukuru w’Igihugu yaraduhaye uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, yashakaga ko abanyarwanda bose biga ariko hari igihe umwana umwohereza ku ishuri akagaruka ngo baramwirukanye. Reba hano ni mu gace ko mu cyaro, ubu se umubyeyi numusaba ibihumbi 5000 byo kugaburira umwana azabikura he ko nta n’imirimo ihari byibuze ngo tujye tuyikora.”

Bakomeza basaba ko ubuyobozi bwa Leta bwagira icyo bukora kuri iki kibazo, abana babo bagasubira mu ishuri aho kugira ngo bakomeza kuba inzererezi ntibazagire icyo bimarira mu gihe kizaza.

Twashatse kuvugisha ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga ngo butubwire icyo bugiye gukora kuri iki kibazo maze duhamagaye Meya Kayitare Jacqueline ntiyitaba telefone, hanyuma aza kutwohereza ubutumwa bugufi atubwira ko ari mu nama.

Twakomeje kugerageza umuyobozi w’Akarere ka Muhanga kugira ngo atuvugishe kuko yari yamaze kumenya ko turi abanyamakuru akomeza kugenda yanga kwitaba.

Nyuma y’icyumweru cyose adashaka kuvugana n’umunyamakuru twahisemo kuvugisha Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alice Kayitesi hanyuma atubwira ko agiye kwinginga Meya ngo atuvugishe kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru Meya wa Muhanga ntiyashatse kuvuga, cyane ko bavuga ko ariwe muvugizi w’Akarere.

Gusa igihe cyose tuzabonera amakuru ku ngamba Ubuyobozi bugiye gufatira iki kibazo cy’abana bata ishuri muri Muhanga tuzayabagezaho.

Ivomo: Mamaurwagasabo

RELATED ARTICLES

2 COMMENTS

  1. Arko bibaye byiza, abo baturage nabo bajya bagirwa inama, Nonese niba Leta yaraborohereje ikagabanya umusanzu w’ ishuri, ni gute umuturage abura amafranga 975 Frw , usibye ubushake buke? Ese uwo directeur we uba wumva ari bumugaburire ibyo akuyehe? Njye mba mbona harababyeyi nabo bananiza ubuyobizi bw’ ibigo kdi mu byukuri Atari ikibazo cy’ ubushobozi buke ahubwo bitwaje ngo Leta itanga amafranga yo guhahira abanyeshuri, nabo rwose harebwa uburyo bajya baganirizwa bakagira inama, murakoze!!!

  2. Sintuye muri uwo Murenge,Ariko abo baturage ibyo bavuga nta kuri mbonamo.Mfatiye urugero ku ishuri nkoraho usanga ababyeyi banga kwishyura nkana uruhare rwabo rwa 975 Frw.Bitwaza impamvu zidafatika (Ibukene, Amafaranga yarabuze,…..) kandi ugasanga bene abo batishyuye ntibasiba mu tunlari,buri munsi bahora basinze.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Most Popular

Recent Comments

NDAHAYO Ildephonse from gatsibo on Ibintu icyenda bitegereje Minisitiri mushya w’Uburezi