Abanyeshuri batakambiye ubuyobozi ngo busubike gahunda yo kubimura
Abiga muri Kaminuza y’u Rwanda (UR), ishami rya Gikondo, baravuga ko batunguwe no gusabwa kwimukira i Huye, bo bagasaba ko bakoroherezwa bakazimuka mu mwaka w’amashuri utaha. Ni mu gihe ubuyobozi bwayo bwavuze ko bugiye gusuzuma ikibazo cyabo, bukabazabaha igisubizo vuba.
Ni abanyeshuri basaga 526 biga mu ishami ry’ubukungu, mu dushami 9, basabwa kwimukira i Huye kuko ibikorwa byaryo byose byimukiye muri UR-Huye, binajyanye n’amavugurura iyi Kaminuza yatangiye muri 2023.
Aba banyeshuri bavuze ko batunguwe n’iki cyemezo, aho batumva impamvu yabyo, mu gihe bari basigaje amezi atatu gusa ngo umwaka w’amashuri urangire.
Umwe muri bo yagize ati ”Tariki ya 20 Gashyantare ni bwo twatunguwe n’inama y’igitaraganya yateguwe n’abayobozi bacu, bavuga ko tugomba kwimukira i Huye, kandi harabura amezi 3 yonyine ngo dusoze umwaka wa kabiri tujye mu wa gatatu.”
“Abenshi muri twe twari twaramaze kwishyura ubukode bw’ayo mezi atatu twari dusigaje, abandi bishyuye ‘restaurants’ z’icyo gihe bari basigaje, kandi mu by’ukuri kutujyana i Huye ni umwanzuro badutunguje nta n’uwabikekaga. Ubu turimo kwibaza aho amafaranga y’amacumbi ndetse na resitora azava twaramaze kuyishyura i Gikondo. Mu by’ukuri, ubu turi mu gihirahiro.”
Umwe mu bayobozi b’abanyeshuri bo muri bo muri UR-Gikondo wahisemo ko izina rye ritajya ahabona, yabwiye IGIHE ko bagerageje kumvisha ubuyobozi bwa UR imbogamizi zo kwimuka mu mwaka hagati ku banyeshuri, ariko ubuyobozi bwo bukavuga ko ari icyemezo cyafashwe, kitahinduka.
Yagize ati ’’Ubuyobozi bwavugaga ko hari impamvu zitandukanye zitumye twimuka ariko bakibanda kukuvuga ko bagira ngo twegere abandi twiga bimwe.”
Umuyobozi muri UR ushinzwe itumanaho, Kabagambe Ignatius, yemereye IGIHE iby’aya makuru yo kwimuka, yongeraho ariko ko nyuma yo kumva imbogamizi z’aba banyeshuri, bongeye gukora inama n’ubuyobozi bukuru bwa UR, kugira ngo babatege amatwi.
Yakomeje avuga ko nyuma yo kumva ubusabe bwabo, bagiye kongera kubisuzuma, bakazabaha igisubizo bitarenze ku wa 23 Gashyantare 2024.
Yagize ati “Ibyo abanyeshuri bavuze, twabihaye agaciro. Tugiye kubyigaho, tuzabaha igisubizo bitarenze kuwa Gatanu, ku wa 23 Gashyantare 2024.”
Abanyeshuri basabwa kwimuka ni abiga mu mwaka wa kabiri kuko abo mu wa mbere, batakihabarizwa. Bari mu dushami 9 turimo Banking, Procurement, Business Information Technology (BIT), Insurance,Transportation, Marketing, Accounting, Finance na Human Resource Management(HRM).
Basabwaga kwimuka bitarenze ku wa 4 Werurwe uyu mwaka, kuko ari bwo igihembwe cya 2 kizaba cyatangiye.
Hari amakuru IGIHE yamenye ko ngo haba hari Kaminuza imwe yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagiranye amasezerano na UR yo gukorera mu nyubako za UR-Ishami rya Gikondo. Bivugwa ko igihe cyo gutangira kw’aya masezerano cyaba kigeze, ari na yo mpamvu aba banyeshuri basabwe kwerekeza i Huye ngo batange umwanya.
Gusa, Kaminuza y’u Rwanda irayahakana, ikavuga ko icyo inzu zizakoreshwa nyuma yo kwimurwa atari cyo cy’ingenzi, ahubwo igikomeye ari uguhurizwa hamwe n’abo bigana bagasangira byose mu masomo yabo y’ubukungu i Huye.