Thursday, March 27, 2025
HomeNEWSAbanyeshuri bashyikirije utishoboye inzu ya miliyoni 25 Frw bamwubakiye

Abanyeshuri bashyikirije utishoboye inzu ya miliyoni 25 Frw bamwubakiye

Abanyeshuri bashyikirije utishoboye inzu ya miliyoni 25 Frw bamwubakiye

Abanyeshuri biga muri Rwanda Polytechnic, Koleji ya Huye, bashyikirije umuryango utishoboye utuye mu Mudugudu wa Ngoma V, Akagari ka Ngoma, Umurenge wa Ngoma, mu Karere ka Huye, inzu ya miliyoni 25 Frw, bawubakiye.

Ni igikorwa bakoze ku wa 13 Werurwe 2025, bavuga ko biteguye gukomeza gukoresha imbaraga mu kubaka u Rwanda, kuko ari yo nyiturano bafitiye igihugu bakesha ubumenyi butandukanye cyabahaye.

Umunyeshuri uhagarariye abandi biga muri RP, Koleji ya Huye, Ruhamya Kamuhangire Eric, yavuze ko batewe ishema n’umusanzu wabo mu buzima bwiza bw’abaturage by’umwihariko abaturiye ishuri.

Ati “Iki gikorwa kiratunyuze kuko ni inyunganizi ikomoka mu bumenyi bwacu dukoze, ku bw’urukundo dukunda igihugu n’abacyo.”

Yakomeje avuga ko mu kubaka iyo nzu basananiranye buri wese mu cyo yiga, haba abiga ubwubatsi, abiga amashanyarazi, bose bagamije guhuriza hamwe ibyo bize.

Iradukunda Bora Gaudence, na we yavuze ko yishimira ko intego yabo yo gufasha bayigezeho, kandi yumva ari ibintu byiza kuko n’igihugu gihora kibibashishikariza.

Ati “Twumvaga tugomba gutanga umusanzu wacu nk’urubyiruko tutiganda, kandi turakomeje, n’abandi tuzakomeza tubafashe dufatanyije.”

Uwahawe inzu n’aba banyeshuri, Mutangana Alphonse, yagaragaje amarangamutima y’ibyishimo, avuga ko intango ahawe azayubakiraho irindi terambere akava mu mubare w’abafashwa, akinjira mu bafasha.

Ati “Uyu munsi kuri twe ni ibyishimo, natwe turabizeza intambwe idasubira inyuma mu guharanira iterambere. Iki gikorwa kizamfasha mu iterambere ry’umuryango wanjye. Ndumva nanjye ahubwo mfashe inshingano zo gufasha abandi basigaye hasi yanjye, kugira ngo na bo bazamuke.”

Umuyobozi Mukuru wa RP, Koleji ya Huye, Col Dr. Twabagira Barnabé, yavuze ko nka Kaminuza, bafite inshingano zo gufasha mu iterambere ry’aho bakorera bifashishije imbaraga z’urubyiruko ndetse n’ubumenyi rwiga.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kamana André, yavuze ko igikorwa cy’aba banyeshuri cyaje gihobera intego z’imihigo y’akarere mu iterambere ryako n’iry’abaturage.

Ati “Mutugejeje ku mihigo yacu uko iri mu nkingi eshatu z’iterambere ry’ubukungu, imibereho myiza n’imiyoborere myiza. Uyu muturage agiye kubaho neza, akungahare, kandi yumve ko ayobowe neza kuko yakuwe mu bibazo.”

“Burya igishoro cya mbere ni ubuzima, icya kabiri ni ukugira aho uba, iyo ufite icumbi burya ushobora gukora ukibeshaho ukanatera imbere. Guhera ubu nimukore, mugire aho mugera.”

Ubusanzwe, Akarere ka Huye kari mu turere turimo kaminuza n’amashuri makuru menshi mu gihugu, abayigamo bose bagasabwa kuba umusemburo w’amajyambere y’aka karere.

Gitifu w’Umurenge wa Ngoma, Mutsindashyaka Alphonse, yashimye RP, Koleji idahehwema gufasha mu iterambere ry’uyu murenge

Banabashyiriyemo ibikoresho by’ibanze birimo n’intebe zo mu ruganiriro

Bamwe mu banyeshuri ba RP, Koleji ya Huye, bagize uruhare mu iyubakwa ry’iyi nzu bari bitabiriye itahwa ryayo

Iyi nzu ifite igikoni, ubwogero n’ubwiherero, ikanagira n’akarima k’igikoni gatohagiye

Inzu yubatswe itwaye miliyoni 25 Frw

Mutangana Alphonse ufite umuryango w’abantu bane yahize ko na we agiye kujya afasha ababaye

Kamana André ari kumwe Col Dr. Twabagira Barnabé, mu ruganiriro kwa Mutangana Alphonse

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Most Popular

Recent Comments

NDAHAYO Ildephonse from gatsibo on Ibintu icyenda bitegereje Minisitiri mushya w’Uburezi