Tuesday, March 25, 2025
HomeEDUCATIONAbanyeshuri bashishikarijwe kwigira ku ntego

Abanyeshuri bashishikarijwe kwigira ku ntego

Abanyeshuri bashishikarijwe kwigira ku ntego

Abantu bamaze kubaka izina mu Rwanda kubera ibikorwa bitandukanye n’imirimo bafite mu Gihugu, baganirije abanyeshuri biga mu mashuri abanza mu Karere ka Ruhango mu bice by’icyaro, mu rwego rwo kubaha ubuhamya bw’ubuzima babayemo, kugira ngo bubafashe kwiga bafite intego.

Léandre Karekezi (ibumoso) na Jean Pierre Kagabo baganirizza abanyeshuri

Byabereye mu Karere ka Ruhango muri gahunda ya Minisiteri y’Uburezi bise ’Nawe wagera kure’, bufite intego yo gukundisha abana ishuri, kugabanya abana bata amashuri ‘Drop Out’ no kumvisha abana ko nta kidashoboka kugerwaho igihe ufite intego.

Abaganirije abo bana harimo Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’amaboko (Volley-Ball) mu Rwanda, Léandre Karekezi, wabaye Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara imyaka 10, na Jean Pierre Kagabo, umunyamakuru uzwi mu Kigo cy’Igihugu cy’Intangazamakuru (RBA), maze baganiriza abana urugendo banyuzemo ngo babe bageze ku ntera y’ubu.

Karekezi yabaye Mayor w’Akarere ka Ntongwe mu mwaka wa 2005, aho kaje guhuzwa nyuma n’utundi turere, tukaza kwitwa Ruhango nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho nyuma yaje kuba Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara. Ibyo byose akaba abiratira abana, ababwira ko badakwiye kuva mu ishuri, no gucika intege nk’uko na we byamubayeho.

Karekezi avuga ko ku myaka itatu ari bwo se yitabye Imana, arerwa na nyina wari umwarimukazi, ku ishuri ribanza rya Ntongwe ari naho Karekezi yize kuva mu mwaka wa mbere, kugeza arangije akajya mu mashuri yisumbuye.

Agira ati “Ntaho namwe mutagera kuko njyewe natangiye amashuri abanza mfite imyaka itanu, nkurikiye mushiki wanjye, wari ugiye gutangira umwaka wa mbere ndiga ndatsinda ndusha benshi bari bafite imyaka irindwi, mpita nkomeza gutyo kuko nari umwana wa mwarimu”.

GS Ntongwe ishuri ryareze Karekezi uyobora FRVB

Karekezi avuga ko bigaga imyaka umunani y’amashuri abanza, bigatuma batinda kujya mu yisumbuye na Kaminuza, umuntu akarangiza kwiga ashaje, ariko ubu abana batangira bakiri bato bo bazarangiza ku gihe, bityo bazagire n’umwanya uhagije wo kwikorera n’imiryango yabo.

Avuga kandi ko abana bashyiriweho amahirwe yo kwiga ntawe uvanguwe, n’iyo yaba afite ubumuga, kandi ko bituma buri wese agerwaho n’ibyiza by’abarangije amashuri bagakora bakiteza imbere, dore ko abantu benshi bize babayeho neza.

Agira ati “Naje gucikishiriza amashuri yisumbuye kubera Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko imaze guhagarikwa nsubirayo ndarangiza nkomeza Kaminuza, Leta ikomeza kungirira icyizere kuko nari mfite ubumenyi n’ubushobozi”.

Karekezi avuga ko kwiga unagira umukino wisangamo biba byiza kurushaho, kuko yarangije amashuri yisumbuye akina umukino wa Volley-Ball, byamuhesheje amahirwe yo kwiga ari Kapiteni w’Ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda, nyuma y’uko yari avuye mu ikipe ya APR na yo yari abereye Kapiteni, aho yavuye ajya kuyobora Akarere ka Gisagara.

Agira ati “Urubyiruko rutiga ni igihombo ku Gihugu, kwiga nta ntego ni ugusebya Leta yashyizeho amahirwe yo kwiga. Mvuka hano i Ntongwe, ariko uyu munsi ndi umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abakinnyi ba Volley Ball mu Rwanda, kuko amasomo yanjye nayize neza, nkora n’akazi neza kuko nayoboye Akarere imyaka 10, kwiga ukarangiza ugakora neza bituma ukora ukiteza imbere n’umuryango wawe”.

Leta y'u Rwanda yashyizeho gahunda y'uburezi budaheza ngo n'abafite ubumuga babashe kwiga

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mukangenzi Alphonsine, avuga ko ubwo bukangurambaga nibugera ku ntego zabwo, bizafasha ishyirwa mu bikorwa ry’Icyerekezo cy’Igihugu kigamije kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Ubumenyi kandi nta handi abantu babukura atari mu ishuri, ari na yo mpamvu hari ibyo Leta yakoze kugira ngo buri mwana yige aminuze.

Agira ati “Abantu tubona bafitiye Igihugu akamaro kandi nabo bibeshaho neza, ni uko hari icyo bazi kandi bakuye ubumenyi ku ntebe y’ishuri, harimo ba mwarimu, abayobozi b’inzego z’ibanze, inzego z’Umutekano ndetse n’umukuru w’Igihugu. Bose babikesha kuba barageze ku ntebe y’ishuri kandi bakiga bashyizeho umwete, nta gusiba kandi nta guta ishuri”.

Aha kandi abanyeshuri bagaragarizwa ko n’ubwo amashuri yabo ari mu bice by’icyaro, hari benshi bayizeho bageze ku rwego rushimishije, kandi bize mu buryo bwari bugoye icyo gihe, ariko bazirikana icyo bashaka kugeraho kandi koko bakigeraho.

Jean Pierre Kagabo wubatse izina mu mwuga w’Itangazamakuru, akaba akorera Ikigo RBA, na we waganirije abana biga kuri GS Rubona mu Murenge wa Bweramana mu Ruhango, yabwiye abana ko kwigira ku ntego bizatuma barushaho gukura bateza impano zabo imbere, bityo bakazavamo abanyamakuru beza bashobora gukundwa no kuba intangarugero mu bandi.

Abana biga kuri GS Rubona bavuze ko bakunda Jean Pierre Kagabo kandi bizera ko bazamufatiraho urugero
Mukangenzi avuga ko ubuhamya bw'abamaze kubaka izina bushobora gutuma abana bagira ishyaka ryo kwiga cyane
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Most Popular

Recent Comments

NDAHAYO Ildephonse from gatsibo on Ibintu icyenda bitegereje Minisitiri mushya w’Uburezi