Abanyeshuri barenga ibihumbi 53 bataye ishuri mu 2024/25
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yatangaje ko mu mwaka w’Amashuri wa 2024/25 abanyeshuri barenga 53.861 bavuye mu ishuri kuri ubu abarisubijwemo bakaba barenga 15.000.
Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo bugaragaza ko binyuze mu bukangurambaga bagiye bakora babifashijwemo n’abafatanyabikorwa ndetse n’abakorerabushake b’urubyiruko, imibare y’abana basubizwa ku ishuri iri kugenda yiyongera kubera ko n’abana baturuka mu miryango itishoboye bafashijwe gusubira ku ishuri banahabwa ibikoresho.
Niyonshuti Jean Baptiste uyobora Urwunge rw’Amashuri rwa Buhimba, yabwiye RBA ko bumwe mu buryo bakoresha kugira ngo abana bata ishuri bagabanyuke.
Ati “Iyo umwana asibye kabiri biba bitangiye gukabya, duhita duhamagara umubyeyi we iyo dufite telefoni ye ariko iyo tutayifite duha agapapuro umwana baturanye gatumiza uwo mubyeyi n’umwana akaza tukamuganiriza kugira ngo adufashe uwo mwana areke guta umwanya aze yige yigane n’abandi.”
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yasabye ababyeyi kohereza abana ku ishuri ndetse anasaba ibigo by’amashuri gukorana n’inzego z’ibanze mu bikorwa byo kubagarura ku ishuri.
Ati “Icyo dusaba ababyeyi ni ukohereza abana ku ishuri, gusaba ibigo by’amashuri gukorana na bo neza kugira ngo umwana wasibye tumumenye dukorane n’ubuyobozi dufatanye kumukebura asubire ku ishuri hakiri kare.”
Kuva mu 2024, abana 15.152 ni bo bamaze gusubizwa ku ishuri mu Majyepfo.
Imibare yo ku rwego rw’Igihugu igaragaza ko abanyeshuri bataye ishuri mu mashuri abanza bangana n’ibihumbi 167.778 abamaze kurisubizwamo barenga 44.000.

Abanyeshuri barenga ibihimbi 53 bataye ishuri mu Ntara y’Amajyepfo


