Abanyeshuri n’abarezi bo ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kamisave (GS Kamisave) ruherereye mu Murenge wa Remera, Akarere ka Musanze, babangamiwe bikomeye no kwigira mu byumba by’amashuri bifite amabati yatobaguritse ku buryo iyo imvura iguye ibanyagira.
Bavuga ko ibyo byumba byubatswe mu myaka ya 1980 bibangamiye ireme ry’uburezi bikaba biteye impungenge ko bishobora kugwira abanyeshuri kubera uburyo bishaje.
Umwe mu barimu bigisha kuri GS Kamisave, yagize ati: “Dufite impungenge ko imvura izaza ikinjira muri ibi bikuta byamara kunywa amazi bikagwa tugapfiramo n’abana twigisha. Iyo imvura iguye usanga nka njye mwarimu nihindira mu nguni utwana tukankikiza, nkabura uko mbigenza.”
Akomeza avuga ko iyo iyo imvura iguye bari mu isomo runaka barihagarika, ubundi imvura yahita bagakomereza ku rindi ibyo bakabaye bize mu rya mbere bikaburizwamo.
Yagize ati: “Nanze ko muzatangaza amazina yanjye kubera ko ibyo navuze ari ibintu bikomeye bitapfa kwishimirwa n’Umuyobozi uwo ari wese cyangwa se umubyeyi. Niba imvura iguye yenda twari kwiga Imibare, Icyongereza, igahita ayo masaha y’ayo masomo arangiye nikomeza Ikinyarwanda yenda niba ari cyo cyari gikurikiyeho.”
Yavueze ko ibyo bigira ingaruka nubwo buzuza ibidanago, bigaragara ko abanyeshuri bize kandi mu by’ukuri imvura yaraburijemo amasomo amwe n’amwe.
Imanizabayo Anisie, umwe mu banyeshuri biga kuri iri shuri, yavuze ko bamaze kurambirwa kuba banyagirwa ibitabo n’amakayi bigatoha, bagafata umwanya wo gukoropa imvura ihise ugasanga bitwaye umwanya munini.
Ati: “Njye mfite ubwoba ko umunsi umwe ibi bisenge bizatugwaho tugapfa n’abarimu bacu, kuko mu bihe by’imvura twirunda ku barimu bacu, kurya urwami inzuki zirwuzaro mu muzinga. Rwose inzego bireba nibudutabare kandi iki kibazo kirazwi hashize imyaka nk’itatu njye nkibona.”

Hakizimana Vedaste, Umuyobozi wa G.S. Kamisave, avuga ko iki kibazo bakigeje ku nzego bireba cyane cyane Akarere ka Musanze, akaba yizeye ko bizakemurwa mu gihe atazi nk’uko babyijejwe.
Yagize ati: “Amashuri yacu arashaje ndetse arava cyane kandi n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze burabizi, duhora tubibutsa ndetse n’abashinzwe uburezi barakizi cyane. Ubu rero turacyategereje, kuko ibi ni ibintu bigaragarira amaso ya muntu. Ibi byumba byubatswe mu 1985, urabona ko ibisenge byaboze, amabati na yo yabaye utuyungiro.”
Aakomeza avuga ko kutagira ibyumba bizima bituma badashobora kujya gusaba mudasobwa kubera ko amashuri nta nzugi n’amadirisha arimo, ngo bakaba batizeye umutekano wabyo.
Kayiranga Theobard, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yemereye Imvaho Nshya ko icyo kibazo bakizi kandi kiri mu nzira zo gukemurwa.
Yagize ati: “Ikibazo cy’ishuri rya Kamisave kirazwi, ariya mashuri amwe ni ayo mu bihe bya kera. Ni ibyumba bigera kuri 14 twabanje kubaka ibyumba bishya. Ariko kuri biriya byumba bishaje turimo gushaka amabati kandi ntabwo wapfa kubona ariya mabati ni menshi; ni yo mpamvu ntaguha igihe kizakemukira ni ugutegereza bihanganye.”
Raporo y’Umurenge wa Remera igaragaza ko ari ibyumba 16 bikeneye gusanwa muri icyo kigo bikaba biteganyijwe ko bizakorwa ku ngengo y’imari y’umwaka wa 2024-2025.
Urwunge rw’amashuri rwa Kamisave rugizwe n’amashuri abanza, ayisumbuye ndetse n’ay’inshuke yigamo abanyeshuri 436.
Biratangaje kuba hari amashuri agifite ibibazo biremereye gutya mu rwatubyaye.
Ni uko nyakubahwa perezida wacu kitamugezeho ntabwo biba bikimeze uko pe