Abana b’abakobwa biga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Gatovu ruherereye mu Murenge wa Gataraga, Akarere ka Musanze, bavuga ko kubera kutagira icyumba cy’umukobwa bituma bahitamo gusiba amasomo mu gihe bageze mu kwezi k‘umugore, bakaba bifuza ko bakubakirwa iki cyumba.
Umwe mu bana b’abakobwa uri mu kigero cy’imyaka 19, Uwera Marie Helene, yagize ati: “Hano kuri GS Gatovu twumva icyumba cy’umukobwa nk’amateka kuko twumva ngo icyo cyumba kiba kirimo ibitanda, ibitambaro by’amazi, mbese ibikoresho by’isuku, ariko ubu twe nta cyo tugira ibi rero bituma mpitamo kwisibira mu gihe natangiye imihango kuko hano umwana w’umukobwa ntaba yizeye ngo arabona ubufasha mu mihango.”
Undi na we avuga ko nubwo hari icyumba cy’ishuri bagabanyijemo ibyumba bifashije za tiripulegisi, no kwinjiramo bitera ipfunwe kuko ngo abahungu bo kuri iki kigo barabashungera iyo bari kwinjira muri icyo cyumba.
Yagize ati: “Hari akantu k’akakumba na ko k’imfunganwa. Kugira ngo wijiremo rero hano abahungu baba badukanuriye bakadukwena ku buryo twiganyira kwinjiramo tugahitamo kwisibira tukaza tumaze koroherwa. Tekereza rero nk’abakobwa 10 turamutse tugiriye rimwe mu mihango ubwo byagenda gute? Turisibira, ibi rero bitugiraho ingaruka kuko nyine uba wasibye ushobora kuza ugasanga barakoze isuzuma ukavanizamo gutsindwa nibadufashe tubone icyumba cy’umukobwa.”
Umuyobozi wa GS Gatovu Rwamuhizi Theophile, na we ashimangira ko kutagira icyumba cy’umukobwa ari ikibazo cy’ingorabahizi kuri bo.
Yagize ati: “Nk’ikigo gishya ntabwo ibyo byose byari byateganijwe, nta kundi twari kubigenza twahisemo gufata ishuri rimwe turagabanyamo ibice, mbese twakoze ibindi byumba ku kindi kugira ngo tube twafasha umukobwa wagiye mu mihango iyo bibaye ku mukobwa tumujyanamo.”
Yongeraho ati: “Rwose dufite ikibazo cy’icyumba cy’umukobwa kandi birumvikana hashobora kuba hari n’abasiba ishuri kubera ko aho kiri rwose ntikibaha umutekano, kandi na cyo gifite igitanda kimwe, turifuza icyumba cy’umukobwa gitekanye kuko aho kiri rwose ni ku ka Rubanda.”
Kugeza ubu GS Gatovu ifite ibyumba 20, abarezi 28 n’abanyeshuri 1011, aho abakobwa basaga 500, ikaba yarafunguye imiryango ku wa 01 Gshyantare 2021 itangiranye abanyeshuri 600.