Abanyeshuri 7,455 baritegura gukora isuzumabumenyi mpuzamahanga rya ‘PISA’
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri(NESA), cyatangiye gutegura amashuri amwe yo hirya no hino mu Rwanda, kuzakora isuzumabumenyi mpuzamahanga ryiswe PISA, rikorwa n’abujuje imyaka 15 na 16 (itarengaho amezi abiri), rikazakorwa n’abanyeshuri 7,455.
Isuzumabumenyi rya PISA (Program for International Student Assessment), risanzwe ritegurwa buri myaka 3 kuva muri 2000, rikaba rikorwa n’Umuryango mpuzamahanga witwa OECD, uvugurura politiki z’Ubukungu n’Imibereho y’abaturage.
U Rwanda rumaze imyaka 3 rwitegura iri rushanwa, akaba ari ku nshuro ya mbere ruzaba rurikoresheje mu kwezi kwa Mata k’uyu mwaka wa 2025, mu mashuri 213, rikazitabirwa n’abanyeshuri 35 muri buri shuri, bahwanye na 7,455 hose mu Gihugu.
Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bernard Bahati, agira ati “Iri suzuma rireba abantu bake, rikaba riri mu buryo bw’ubushakashatsi kugira ngo turebe ngo ’ni gute uburezi bw’u Rwanda buteye ubugereranyije n’ahandi ku Isi, kuko ejobundi ushobora kurangiza amasomo yawe ukajya mu mahanga.”
Ati “Iri suzumabumenyi rireba uko umunyeshuri ugeze ku myaka 15-16 ashobora gukoresha imibare, siyansi n’indimi(Icyongereza) yize mu gukemura ibibazo by’ubuzima busanzwe. Bitandukanye n’ibyo mwarimu we asanzwe amubaza amusaba gusobanura.”
Dr Bahati avuga ko impamvu ikizamini cya PISA kibazwa umwangavu cyangwa ingimbi y’imyaka 15-16 y’amavuko, biterwa n’uko kuri icyo kigero ari bwo umuntu aba atangiye guhitamo kujya mu buzima busanzwe bwo hanze y’ishuri, cyangwa gukomeza kwiga, nyuma yo kurangiza uburezi bw’ibanze bw’imyaka nibura icyenda ku ntebe y’ishuri.
Ni ikizamini kireba niba umunyeshuri ugiye mu buzima busanzwe azashobora kwibeshaho, cyangwa se yaba ahisemo gukomeza kwiga, akamenya ibyo yakwiga bijyanye n’ubushobozi bwe.
Urugero Dr Bahati yatanze, ni urw’ifoto y’umuntu yashyizwe ku mupira bambara cyangwa ku rupapuro, aho ishobora gusohoka mu icapiro imeze nk’iyo mu ndorerwamo. Umuntu wireberamo, ugutwi kwe kw’iburyo kuboneka mu ndorerwamo ari ukw’ibumoso.
Dr Bahati yatanze umukoro ku biga mu Ishuri ryisumbuye ry’i Kanombe ryitwa EFOTEC, abasaba guhitamo igisubizo nyacyo mu mashusho atandukanye mu gihe baba barimo kuyarebera mu ndorerwamo.
Umunyeshuri muri EFOTEC witwa Ingabe Petia Jordine w’imyaka 16, akaba yiga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye, avuga ko imibare yize arimo kuyikoresha azigama amafaranga asaguka iyo iwabo bamutumye kugura ibintu ku isoko, kugira ngo azabone igishoro ubwo azaba arangije kwiga.
Ingabe ati “Mu rugo bashobora kuntuma karoti ku isoko, nkaba nzi ko ikilo kimwe cyazo kigurwa amafaranga 300, ni urugero, nzajya aho kigurwa make kuri ayo kugira ngo nzajye kurangiza kwiga nanjye mfite iduka ryanjye(butike).”

Umuyobozi wa EFOTEC, Monica Tumukunde, asaba abanyeshuri bo muri icyo kigo bazakora ikizamini cya PISA, kutareba inyuguti gusa mu byo biga, ahubwo umuntu ugiye kugira icyo akora agomba kubanza gutekereza no kwita ku byo abona.
Isuzuma rya PISA rizitabirwa n’ibihugu 91 byo ku migabane yose igize Isi, harimo bitanu byo muri Afurika, ari byo Kenya, Maroc, Zambia, Egypt n’u Rwanda.
Amarushanwa amaze gukorwa inshuro umunani kuva mu mwaka wa 2000, abanyeshuri bo muri Singapore ni bo bamaze kuyatsinda ari benshi kurusha ibindi bihugu, bikazatuma gahunda nyinshi z’uburezi ku Isi zifatira urugero ku myigishirize yo muri icyo gihugu.
Umuyobozi Mukuru wa NESA, avuga ko n’ubwo nta gihembo giteganyijwe ku bazakora isuzuma rya PISA, bagomba kwishimira ko bazaba bahesheje ishema Igihugu cyabo.
NESA ivuga ko imyitozo abanyeshuri bazakora PISA barimo ntaho ihuriye na gahunda isanzwe y’imyigishirize mu Rwanda, ndetse ko iryo suzumabumenyi nta cyo rizahungabanya kuri iyo gahunda.