0.5 C
New York
Wednesday, January 21, 2026

Buy now

Abanyarwanda milioni 4,3 bafite ubumenyi ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga

Abanyarwanda milioni 4,3 bafite ubumenyi ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga

Uwatunze telefoni bakigura ikarita yo guhamagara bakagura n’iyo kwitaba ntiyatekerezaga ko igihe kizagera miliyoni nyinshi z’abaturarwanda zigatunga iki gikoresho cy’ikoranabuhanga cyabaye nk’urugingo rumwe mu zigize umubiri wa muntu.

Mu bihe byashize telefoni yari iyo gusabana n’abo mudaherukanye no gutumanaho ku byihutirwa. Iki gikoresho kiri mu by’ibanze abantu benshi bakenera mu buzima bwa buri munsi.

Urugero rwa hafi ni uko ubu telefoni yabaye nka banki igendanwa ku buryo byoroshye kubitsa, kubikuza no kwishyurana biyinyuzemo, cyangwa gukora ibikorwa bitandukanye kuri konti yo muri banki unyuze kuri telefoni.

Imibare ya FinScope 2024 igaragaza ko abakoresha serivisi z’imari binyuze kuri telefoni, ibizwi nka Mobile Money, bavuye kuri 62% mu 2020 bagera kuri 86%, abakoresha serivisi za SACCO ni 51%, serivisi z’ubwishingizi bakaba 13%.

Ubushakakashatsi ku mibereho y’ingo mu Rwanda (EICV 7) bugaragaza ko ingo zitunze nibura telefoni imwe zigeze kuri 85%.

Iki gikoresho gifasha Abaturarwanda kubona serivisi zitandukanye za leta, rendez-vous zo mu bitaro bimwe na bimwe, serivisi z’imisoro n’amahoro, gukurikirana ubuhinzi n’ibindi bijyanye n’ubuzima bwa buri munsi.

Inyandiko ikubiyemo imihigo ya Minisiteri y’lkoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo (MINICT) ya 2025/26, igaragaza ko abaturage bazakomeza guhabwa ubumenyi bw’ibanze mu by’ikoranabuhanga, uyu mwaka ukazasiga abarenga ibihumbi 500 babuhawe.

Igaragaza kandi ko abarenga miliyoni 4,3 bahawe ubumenyi bw’ibanze mu ikoranabuhanga mu bihe byashize.

Guverinoma y’u Rwanda ifite intego y’uko mu 2029 Abanyarwanda bazaba bafite ubumenyi bw’ibanze mu ikoranabuhanga bazaba ari 100% bavuye kuri 53% bariho mu 2024. Imibare igaragaza ko Abanyarwanda bageze kuri miliyoni 14,1, kandi bakomeza kwiyongera.

Ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko gahunda ya Guverinoma muri Kanama 2025, Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yavuze ko muri gahunda y’imyaka itanu iri imbere, leta izibanda ku guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu baturarwanda bose.

Ati “Hazashyirwa kandi imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga ku Banyarwanda bose. Muri uru rwego, hazongerwa umubare w’ibikoresho by’ikoranabuhanga (Smart devices) bijyanye n’ubushobozi bw’Abanyarwanda. Ibi bizakorwa hagamijwe ko buri wese yakoresha ikoranabuhanga rigezweho.”

U Rwanda kandi rugaragaza ko ruzashyira imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga rigezweho ryo gukoresha ubwenge buhangano (AI).

Biteganyijwe ko abari mu cyiciro cy’urubyiruko bagera kuri miliyoni 1 bazahabwa ubumenyi bujyanye n’ikoranabuhanga (coding), na ho abagera ku bihumbi 500 bazahabwa amahugurwa y’ikoranabuhanga yo ku rwego ruhanitse.

Abarenga miliyoni 1 bazahabwa ubumenyi mu byerekeye ‘coding’

Related Articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

0FansLike
0FollowersFollow
0SubscribersSubscribe

Latest Articles