Abanyarwanda bafite ubumenyi mu ikoranabuhanga bikubye kane
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula yatangaje ko Abanyarwanda bafite ubumenyi ku ikoranabuhanga bageze kuri 60% bavuye kuri 17% mu 2017.
U Rwanda rushyize imbere iterambere rishingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga ndetse gahunda y’igihugu y’imyaka itanu igamije kwihutisha iterambere iteganya ko abaturage bose bazaba bafite ubumenyi ku ikoranabuhanga mu 2029, mu gihe abandi miliyoni 1 bazaba barigishijwe ubumenyi mu byerekeye ‘coding’.
Minisitiri Ingabire Paula ubwo yari mu kiganiro ‘Tech Decoded’ yavuze ko intambwe u Rwanda rwateye igihe hashyirwaga mu bikorwa NST1 (2017-2024), hari byinshi byagezweho birimo abafite ubumenyi ku ikoranabuhanga bikubye hafi kane.
Ati “Umubare w’Abanyarwanda bamaze kugira ubumenyi ku ikoranabuhanga, twari turi kuri 17% ubu tumaze kugera hafi kuri 60%.”
Minisitiri Ingabire yavuze ko ikikiri imbogamizi ari ibiciro bya serivisi z’ikoranabuhanga n’ibikoresho bijyana na byo bigihenze cyane.
Ati “Ibya mbere ni ibijyanye n’ikiguzi cy’iryo koranabuhanga hamwe n’ikiguzi cy’ibikoresho bijyanye n’ikoranabuhanga. Kugira ngo ukoreshe serivisi y’itumanaho cyangwa internet bisaba kuba ufite telefone na mudasobwa ishobora gutuma n’ubundi ubona ya serivisi ya interntet. Iyo urebye ikiguzi rero kiracyari hejuru ku Banyarwanda benshi noneho wakongeraho n’ikiguzi cya serivisi ugasanga ntabwo bihendukiye Abanyarwanda ari na yo mpamvu mu bihe bitandukanye hagiye hashyirwaho ingamba n’imbaraga kugira ngo turebe uburyo ibiciro byamanyuka ariko twanakorohereza Abanyarwanda kubona serivisi z’ikoranabuhanga.”
Imibare igaragaza ko ingo zitunze telefone ari 85% bavuye kuri 67% mu 2017.
U Rwanda rwifuza ko mu 2029 abaturage bakwiye kuba bafite ubumenyi mu by’ikoranabuhanga kandi bashobora kwisabira serivisi za Leta n’iz’abikorera aho bari hose.

Ikoranabuhanga mu Rwanda rikoreshwa cyane n’urubyiruko (Ifoto: AI)


