Abantu 4 muri 5 bari ku irondo batemaguwe n’abantu bataramenyekana mu Mudugudu wa Bunyankungu, Akagari ka Mutara, Umurenge wa Mwendo ho mu Karere ka Ruhango.
Bivugwa ko ahagana saa cyenda z’igicuku gishyira kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Gashyantare, ari bwo abo banyerondo baguye mu gico cy’abantu bitwaje imihoro bikekwa ko ari abajura, bakabahukamo babatemagura.
Abaturage bo muri iyo santeri bavuga ko muri ayo masaha ari bwo abitwaje intwaro gakondo bateye muri iyo santeri bikekwa ko bari bagiye kwiba iduka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwendo Nemeyimana Jean Bosco, yemeje aya makuru ko mu gicuku cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Gashyantare 2014 ari bwo abo bagabo bane bari ku irondo.
Yagize ati: “Hatemwe abagabo 4 bari baraye ku irondo, batemaguwe n’abantu bakoresheje imihoro idatyaye bigaragara ko bari bameze nk’abahunga kuko ntabwo babatemaguye ngo babatere inguma zikomeye.”
Akomeza asaba abaturage kwicungira no gutangira amakuru ku gihe kugira ngo aba bagizi ba nabi bajye bafatwa batarakora ibi byaha byo kubabuza umudendezo abaturage.
Yibutsa abaturage ko umutekano wabo urinzwe neza abizeza ko hatangiye iperereza ryimbitse kugira ngo abatemye abari ku irondo baryozwe ibyo byaha byo gutemagura abacunga umutekano.
Kugera igihe twandikaga iyi nkuru nta yandi makuru twari twamenye y’itabwa muri yombi ry’abakekwaho gutema abari baraye irondo ariko kandi abatemwe barimo gukurikiranirwa ku Kigo Nderabuzima cya Gishweru.