Abana b’abakobwa barashima inyigisho bahabwa ku buzima bw’imyororokere
Bamwe mu bana b’abakobwa biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu Karere ka Gisagara, bavuga ko inyigisho bahabwa n’abarimu ku buzima bw’imyororokere n’uburere mboneragihugu, bibafasha kwirinda abashobora gutuma bishora mu mibonano mpuzabitsina ishobora gutuma batwara inda zitateganyijwe.
Umwe mu bakobwa wiga ku Rwunge rw’amashuri rwa Mugombwa muri ako Karere ka Gisagara, avuga ko kwigishwa ubuzima bw’imyororokere n’uburere mboneragihugu bimufasha kwitwara neza yirinda ibishuko.
Ati: “Umwarimu wacu iyo yinjiye mu ishuri avuga ko abakobwa tugomba kwitwara neza kuko igihugu kidukunda, ubundi akatwigisha imikorere n’imiterere y’imibiri yacu, ku buryo namukuyeho isomo ryo kwitwara neza nkirinda abashobora kungusha mu ngeso mbi zirimo n’imibonano mpuzabitsina ishobora gutuma bantera inda nkiri muto, ubundi nkashyira imbere intego yo gukurikira amasomo yanjye neza kugira ngo nzigirire akamaro n’Igihugu cyambyaye.”
Mugenzi we ufite imyaka 12 wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza ku Rwunge rw’amashuri rwa Munazi mu Karere ka Gisagara, na we avuga ko inyigisho akura mu itorero ryo ku ishori nk’umwana w’umukobwa amaze gusobanukirwa uko ashobora kwirinda abamushuka bakamushora mu kwitwara nabi.
Ati: “Mu itorero ku ishuri abarimu bacu batubwira gukunda igihugu, tukita kundangagaciro zirimo no kutitwara nabi ubundi tukiga neza kugira ngo tuzatsinde amaso neza tujye mu mashuri yisumbuye, ku buryo byatumye mu itorero tumenya za kirazira zirimo kwirinda kwiyandarika cyangwa abanshukisha ibintu bishobora gutuma nitwara nabi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage Dusabe Denise, avuga ko asaba abana by’umwihariko abana b’abakobwa kugira uruhare mu guha icyerekezo cyiza ejo heza habo bakirinda ababashuka.
Ati: “Icyo nabwira abana by’umwihariko abana b’abakobwa, ni ugukurikiza inama n’amasomo bahabwa ajyanye no kwitwara neza, bakirinda abashobora kubagusha mu bishuko byo kuba bafatwa ku ngufu bagasambanywa ku gahato, ubundi bakiga neza amasomo yo ku ishuri kugira ngo bagire uruhare rukomeye mu guha icyerekezo cyiza ejo heza habo hazabe heza.”
Akomeza avuga ko kuri ubu ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara, burajwe inshinga no guteza imbere umwana w’umukobwa, aho ibi abikuriza ku kuba u Rwanda rurajwe inshinga no gukomeza kuzamura imibereho n’iterambere ry’umwana w’umukobwa, nk’aho ruri mu bihugu bishyigikiye insanganyamatsiko y’umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa, igira iti “Ejo heza mu biganza byanjye.”
