Friday, March 28, 2025
HomeBREAKING NEWSAbakozi banywa n’abacuruza inzoga mu masaha y’akazi bakozwemo umukwabo

Abakozi banywa n’abacuruza inzoga mu masaha y’akazi bakozwemo umukwabo

Abakozi banywa n’abacuruza inzoga mu masaha y’akazi bakozwemo umukwabo

Mu buzima bwa muntu ibintu byinshi ashobora kongera kubibona cyangwa akabona ibisa nka byo, ariko abahanga bavuga ko igihe cyatakaye kitongera kugaruka.

Ni muri urwo rwego, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego yatangiye gukora umukwabu mu banywa ibisindisha mu masaha y’akazi mu Karere ka Muhanga, cyane ko igihe bamara binezeza cyakabaye umusemburo w’iterambere ryabo n’iry’Igihugu.

Bamwe mu baturage batuye mu Mujyi wa Muhanga no mu nkengero zawo, baravuga ko habaye umukwabu wo gufata abacuruza inzoga n’abazinywa mu masaha y’akazi.

Babwiye Imvaho Nshya ko mu minsi ishize babonye Polisi ikorera mu Karere ka Muhanga yateyeho imodoka itangira gupakira abanywaga b’inzoga basanzwe muri utwo tubari ndetse n’abazicuruza ahazwi nko mu Kivoka, i Nyabisindu , Gahogo na Kavumu.

Rukundo Thomas avuga ko yabanje kubona haje abantu bambaye imyenda isanzwe, hadaciyeho akanya haza Polisi n’imodoka batangira gutwara abanywaga inzoga n’abazicuruzaga.

Yagize ati: “Twagiye kubona tubona abantu baraje bambaye imyenda isanzwe barahava, haciyeho akanya tubona Polisi iteyeho imodoka batangira kubatwara.”

Nyiraminani Rebecca avuga ko yabonye abantu burizwa imodoka abajije niba ari abajura umupolisi amubwita ko bafatiwe kunywa inzoga mu masaha bagakwiye kuba bahugiye mu mirimo.

Yagize ati: “Nabonye abantu burizwa imodoka ndanyerera nza kumenya ko abafashwe basanzwe banywa inzoga kuko mbere nari nagize ngo ni umukwabu wo gufata abajura.”

Ngirimana Floduard utuye mu Gasanteri ka Kavumu, avuga ko na we yabonye imodoka ya Polisi ije abari mu kabari batangira kubapakira bababwira ko gusinda mu masaha y’akazi bitemewe.

Yagize ati: “Nabonye imodoka ya Polisi ije dukwira imishwaro, ariko abari mu tubari bose barabafata baburiza imofoka barabajyana babanje kubibutsa ko kunywa inzoga mu masaha y’akazi bitemewe”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yavuze ko gahunda yo gukangurira abantu kunywa mu rugero no kwirinda kunywa inzoga mu masaha y’akazi ari gahunda iri mu gihugu hose.

Yagize ati: “Muri make, Polisi irubahiriza hagunda yo kurwanya ubusinzi cyane cyane mu masaha y’akazi. Ni gahunda ireba Igihugu cyose. Ntabwo ari mu Karere ka Muhanga gusa byakozwe.”

Akomeza avuga ko nta mibare shingiro irakusanywa ngo hamenyekane abamaze gufatirwa mu tubari mu masaha y’akazi, ariko ari benshi.

Yashimangiye ko abacuruza inzoga mu mijyi no mu cyaro bagomba gucuruza bubahiriza gahunda zo kurwanya ubusinzi mu saha y’akazi.

Bivugwa ko abatwawe ari abasanzwe mu tubare turenga 10, ndetse ngo hari bamwe muri bo baganirijwe ku bubi bw’inzoga hanyuma bakarekurwa, abacuruza inzoga mu masaha y’akazi na bo bacibwa amande.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Most Popular

Recent Comments

NDAHAYO Ildephonse from gatsibo on Ibintu icyenda bitegereje Minisitiri mushya w’Uburezi