Thursday, March 27, 2025
HomeNEWSAbakozi 3 b’Inkiko z’u Rwanda birukanywe, 4 bahagarikwa by’agateganyo 

Abakozi 3 b’Inkiko z’u Rwanda birukanywe, 4 bahagarikwa by’agateganyo 

Abakozi 3 b’Inkiko z’u Rwanda birukanywe, 4 bahagarikwa by’agateganyo

Inama Nkuru y’Urwego rw’Ubucamanza mu Rwanda yirukanye byrubdu abakozi b’inkiko batatu barimo abanditsi n’abacamanza, mu gihe abandi bane bahagaritswe by’agateganyo kubera imyitwarire mibi ihabanye n’amahame y’ubutabera. 

Abirukanywe ku wa Gatanu tariki ya 28 Gashyantare ni Jerome Mwiseneza wari Umwanditsi Mukuru w’Urukiko rw’Ibanze rwa Gatunda, Dan Hategekimana wari Umucamanza mu Rukiko Rwisumbuye rwa Ngoma na Djuma Habimana wari Perezida w’Urugereko rw’Urukiko Rukuru rwa Rusizi.

Bivugwa ko Mwiseneza yirukanywe n’iyo Nama  yari iyobowe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Madamu Domitilla Mukantaganzwa, nyuma yo guhamwa n’amakosa y’imyitwarire iganisha kuri ruswa. 

Ni mu gihe Hategekimana yahanishijwe kwirukanwa mu kazi nyuma yo guhamwa n’ikosa ryo gusoma imanza 314 zitanditse, no kudashyira amakopi yazo mu ikoranabuhanga rya IECMS mu gihe giteganywa n’amategeko. 

Habimana na we  yahanishijwe kwirukanwa mu kazi nyuma yo guhamwa n’ikosa ryo gusoma imanza 391 zitanditse no kudashyira amakopi yazo muri IECMS mu gihe giteganywa n’amategeko. 

Bakuzakundi Athanase, Perezida w’Urugereko rw’Urukiko Rukuru rwa Nyanza, yahanishijwe guhagarikwa ku kazi igihe cy’amezi atatu adahembwa, nyuma yo guhamwa n’ikosa ryo kudashyira kopi z’imanza 318 yaciye muri IECMS mu gihe giteganywa n’amategeko. 

Batsinduka Songa François, Perezida w’Urukiko Rw’Ibanze rwa Nyarugenge, na we yahanishijwe guhagarikwa ku kazi mu gihe cy’amezi atanu adahembwa, guhera tariki ya 04 Ukwakira 2024 kugeza ku ya 03 Werurwe 2025 nyuma yo guhamwa n’ikosa ryo kugira imyitwarire idakwiye umucamanza. 

Hagati aho, Inama Nkuru y’Ubucamanza yafashe icyemezo gishyira abacamanza mu Ngereko zihariye z’Inkiko Zisumbuye, inongerera manda abayobozi b’inkiko batatu, ari bo Perezida w’Urukiko rw’Ibanze Muhimpundu Vérène, Perezida w’Urukiko Rwisumbuye Murebwayire Imanzi Alphonsine, na Perezida w’Urukiko rwisumbuye Rusanganwa Eugène.

Nanone kandi, Umucamanza umwe n’abanditsi 15 b’Inkiko z’ibanze barangije igihe cy’igeragezwa bashyizwe mu kazi, mu gihe abacamanza n’abakozi b’inkiko bashyizwe mu myanya inyuranye ari 15, na ho abanditsi bakuru bakaba icyenda n’abanditsi 32.

Ubwo hatangizwaga Icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa ku wa 10 Gashyantare, Madamu Mukantaganzwa yakomoje ku banditsi b’inkiko n’abandi bakozi b’inkiko 14 birukanywe guhera mu 2020, ubu hakaba hari Abanditsi b’inkiko babiri n’umucamanza umwe bafunzwe bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na ruswa.

Icyo gihe Mdamu Mukantaganzwa yavuze abakora mu nkiko no mu zindi nzego z’ubutabera batari hejuru y’amategeko kandi ko bataba barwanya ruswa ngo bigere aho ari bo bayijandikamo, cyangwa ngo bananirwe kurwanya icyuho cyayo hagati muri bo.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Most Popular

Recent Comments

NDAHAYO Ildephonse from gatsibo on Ibintu icyenda bitegereje Minisitiri mushya w’Uburezi