Abakobwa bitabiriye ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza biyongereye
Abanyeshuri basaga ibihumbi 220 bashoje amashuri abanza batangiye ibizamini bya leta bisoza umwaka w’amashuri 2024/2025, byitabiriwe n’abanyeshuri basaga 220,000 barimo abakobwa 120,635 n’abahungu 100,205.
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana yagaragaje ko ibi bizamini ari ibizagaragaza ubumenyi abana bafite, niba koko bubaha icyizere cyo gukomeza mu mashuri yisumbuye.
Minisitiri kandi yagaragaje ko abana b’abakobwa bitabiriye ibizamini umubare wabo wiyongereye kurusha abahungu ndetse anasobanura ko n’abafite ubumuga bafashijwe mu buryo bwose ngo bakore ibi bizamini.
Kuri ubu abanyeshuri abafite ubumuga bitabiriye ibizamini bagera kuri 642.
Biteganyijwe ko Ibizamini bya Leta mu mashuri yisumbuye byatangiye kuri uyu wa Mbere, itariki 30 Kamena bizarangira kuwa 3 Nyakanga 2025, bikazakurikirwa n’Ibizamini bya Leta mu mashuri yisumbuye bizatangira ku itariki ya 9 Nyakanga 2025.


