Friday, March 28, 2025
HomeEDUCATIONAbagera kuri 80% mu biga amasomo y’imyuga y’igihe gito, babona akazi bakiyarangiza

Abagera kuri 80% mu biga amasomo y’imyuga y’igihe gito, babona akazi bakiyarangiza

Abagera kuri 80% mu biga amasomo y’imyuga y’igihe gito, babona akazi bakiyarangiza

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yavuze ko 80% by’abanyeshuri bose baba bize amasomo y’imyuga mu mashuri y’igihe gito ‘vocational training’, babona akazi nyuma yo kuyarangiza. Aya masomo yigwa mu mezi atatu cyangwa atandatu.

Minisitiri Nsengiyumva yavuze ko iyi mibare ikubiye mu nyigo ikorwa hagamijiwe gukurikirana uko abize amasomo y’imyuga n’ay’igihe gito bagiye babona akazi nyuma yo kurangiza amasomo ’Tracer Study’.

Ni ingingo yagarutseho kuri uyu wa 18 Gashyantare 2025, ubwo yaganiraga n’abasenateri ba Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu, muri gahunda yabo yo kugenzura ibikorwa mu guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

Yavuze ko mu nyigo iheruka, byagaragaye ko 67% by’abanyeshuri basoreza mu mashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro, TVET, babona akazi nyuma y’amezi atandatu gusa barangije kwiga.

Ni mu gihe 70% mu barangiza mu mashuri makuru y’imyuga, Polytechnique, bo babona akazi nyuma y’amezi atatu basoje kwiga.

Minisitiri Nsengiyumva yavuze ko iyi mibare igaragaza umusanzu w’aya masomo y’imyuga mu kugabanya ubushomeri cyane mu rubyiruko rw’u Rwanda.

Hashingiwe kuri politiki igamije guteza imbere TVET, mu 2008 hashyizweho ikigo gishinzwe guteza imbere imyigire y’imyuga n’ubumenyingiro, mu 2015 hajyaho politiki yihariye igamije gushimangira isano hagati y’uburezi n’isoko ry’umurimo.

Mu 2020 iyi politiki yaravuguruwe kugira ngo ihuzwe na Gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha Iterambere, NST1, ndetse ubu hakaba hari gahunda yo kuyivugurura nanone kugira ngo ihuzwe na NST2, kugira ngo irusheho kujyana n’igihe tugezemo n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo mu minsi ya none.

Minisitiri Nsengiyumva yagize ati “Ibi bikajyana no kumva ibisabwa ku isoko kugira ngo turebe uburyo ayo masomo y’igihe gito ajyaho akanigishirizwa mu mashuri y’imyuga cyangwa muri yayandi y’igihe gito, noneho abarangije bakajya gushaka imirimo ku isoko,”

“Tuzakomeza tuyagura kugira ngo abana basaga miliyoni 1,2 batari mu ishuri, akazi cyangwa mu biruhuko bashobore kubona ayo mahirwe yo kwihugura bakabona akazi.”

Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere tekinike imyuga n’ubumenyingiro [RTB] rutangaza ko umubare w’abiga imyuga, tekinike n’ubumenyingiro ugeze kuri 43%, bavuye kuri 31% mu 2022.

Ni mu gihe intego ya gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere mu myaka irindwi, NST1, yateganyaga ko umubare w’abanyeshuri biga imyuga, tekinike n’ubumenyi ngiro wagombaga kugera kuri 60% bitarenze 2024.

Magingo aya mu Rwanda habarurwa amashuri 496 y’imyuga, tekinike n’ubumenyingiro.

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yavuze ko 80% by’abanyeshuri bose baba bize amasomo y’imyuga mu mashuri y’igihe gito ‘vocational training’, babona akazi nyuma yo kuyarangiza

Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu, iri muri gahunda yo kugenzura ibikorwa mu guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Most Popular

Recent Comments

NDAHAYO Ildephonse from gatsibo on Ibintu icyenda bitegereje Minisitiri mushya w’Uburezi