Abafite imishinga y’ubwubatsi bazajya bahabwa amakuru kuri telefone
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire,(RHA) ku bufatanye na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo,(MININFRA) bijeje ba rwiyemezamirimo n’abandi bakora ibikorwa by’ubwubatsi ko bari kuvugurura sisitemu y’ikoranabuhanga ryifashishwaga mu gusaba ibyangombwa byo kubaka kuburyo na ba nyirimishinga bazaba bafite uburenganzira bwo kwinjira ahari amakuru y’ubusabe bwabo.
Ubusanzwe kugira ngo ba rwiyemezamirimo bemererwe kubaka byasabaga ko basabirwa icyangombwa n’abahanga mu guhanga inyubako,(Architecture Designer) bakanakurukirana amakuru y’ubusabe bwabo bigatuma bo batamenya aho bigeze bikaba byabavirimo kubeshywa cyangwa hakabonekamo ibyuho bya ruswa.
Bamwe mu baganiriye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) bagaragaza ko kutamenya amakuru y’aho ubusabe bwabo bugeze byabadindizaga kuko ufite uburenganzira mu kumusabira yashoboraga gutanga amakuru atari ay’ukuri bikaba byabadindiza mu mishinga yabo.
Umwe muri bo yagize ati: ”Ibyo bitera kudindira kuko iyo utazi amakuru ntabwo uba uzi igihe uzakibonera, ntuba uzi naho wajya kubariza ariko iyo ubirimo umenya aho ujya kubariza ukabaza n’impamvu byatinze, gutuma umuntu ntabwo uba uzi ibyo yavuze, kuko ntabwo umuntu yajya kwiruka mu bintu byawe nta tike uri bumuhe.”
Ikigo cy’Igihugu gushinzwe Imiturire (RHA) cyagaragaje ko muri sisiteme yari isanzwe iriho harimo ibibazo byinshi ariko biri kuvugururwa kuburyo ba nyirimishinga bazajya bakurikirana amakuru y’ubwubatsi bwabo bayaherewe kuri telefone ngendanwa.
Umuyobozi Mukuru wa RHA, Rukaburandekwe Alfonse avuga ko iryo koranabuhanga riri kuvugururwa kuburyo umwubatsi nawe azajya abona amakuru atayabwiwe.
Yagize ati: “Twasanze koko uburyo iteye hagaragaramo utubazo ndetse muri raporo y’umugenzuzi mukuru hari icyo yari yabitubwiyeho tubikoraho, kuburyo dufatanyije na MININFRA n’abashinzwe iby’ikoranabuhanga twashyizeho sisiteme ivuguruye izatangira gukora mu ntangiriro y’uyu mwaka.”
Yongeyeho ati: “Duteganya ko ba nyiri umushinga, abaturage cyangwa se ba rwiyemezamirimo babibona kuburyo mu kumugezaho ibyo dushaka kumubwira azajya abibona kuri telephone.”
Ubusanzwe icyangombwa cyo kubaka inzu yo guturamo kiboneka bitarenze mu minsi itarenze 15.
Iteka rya Perezida n° 075/01 ryo ku wa 04/12/2023 rishyiraho amahoro yakwa kuri serivisi no ku byemezo bitangwa n’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage rigaragaza ko impushya zo kubaka ari hagati y’ibihumbi 20 Frw n’ibihumbi 200 Frw bitewe n’ubuso bw’ubutaka bugenewe kubakwaho.


