Wednesday, March 26, 2025
HomeEDUCATION Abadepite-Abarimu n’abanyeshuri baracyakoresha Icyongereza ku rwego ruri hasi

 Abadepite-Abarimu n’abanyeshuri baracyakoresha Icyongereza ku rwego ruri hasi

 Abadepite-Abarimu n’abanyeshuri baracyakoresha Icyongereza ku rwego ruri hasi

Abadepite bagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n’Urubyiruko basesenguye ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’Uburezi yo muri 2003 na gahunda y’Uburezi yo 2017-2024, basanga mu mashuri abanza, ayisumbuye ndetse na za Kaminuza abarezi n’abanyeshuri bakoresha Icyongereza ku rwego ruri hasi.

Abadepite baganira ku bibazo biri mu burezi

Ku matariki ya 14/11/2024 na 18-22/11/2024, abagize Komisiyo basuye ibigo by’amashuri mu byiciro byose by’uburezi birimo amashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye, ay’imyuga n’ubumenyingiro, amashuri makuru na za Kaminuza, basanga hari ibibazo binyuranye byashyirwamo imbaraga kugira ngo uburezi burusheho gutera imbere, harimo no kumenya kuvuga neza, kwandika no kumva ururimi rw’Icyongereza.

Depite Muyango Sylivie yasabye ko kugira ngo ireme ry’uburezi rizamuke, hatakwitabwa ku rurimi rw’Icyongereza gusa, nubwo ari rwo rwigishwamo mu mashuri hafi ya yose, ko hanarebwa uburyo abarimu bajya bahabwa amahugurwa ariko hakibandwa ku Cyongereza kuko ari rwo rurimi rwigishwamo.

Ati “Nifuje ko bitaba mu Cyongereza gusa, bahabwa n’amahugurwa mu zindi ndimi nko mu Gifaransa no mu Kinyarwanda ndetse no mu Giswahili, kuko izo zose ari indimi zemewe mu Rwanda”.

Aha ni naho Depite Muyango yasabye ko hatangwa n’amahugurwa ku barimu bamwe batize uburezi batarabona amahugurwa kandi bayakeneye, kuko yabafasha kunoa imyigishirize.

Depite Mukabunani Christine we kuri iki kibazo cyo kumenya ururimi rw’Icyongereza haba ku banyeshuri no ku barezi, asanga indimi zose zikwiye kwitabwaho umunyeshuri akarangiza amashuri abanza azi kuzivuga neza no kuzandika, kuko usanga hari abiga mu mashuri abanza ariko batazi kuvuga no kwandika neza Ikinyarwanda

Ati “Erega uretse no kuvuga Icyongereza hari n’abarangiza amashuri abanza nta rurimi na rumwe azi kuvuga no kwandika, ugasanga rero indimi zose zitaweho byafasha abana kugira uburezi bufite ireme”.

Ikindi kibazo cyagaragajwe Ni icy’ubuke bw’abarimu bafite ubumenyi buhagije mu masomo y’Ikoranabuhanga na tekiniki zitandukanye, abarimu bataboneka bigisha amasomo amwe n’amwe nk’Igiswahili, Igifaransa, gukoresha Icyongereza nk’ururimi rwigishwamo bitaragera ku rwego rwifuzwa, mu byiciro byose by’amashuri, ku barimu no ku banyeshuri.

Nubwo Abadepite bishimiye iyongerwa ry’ibyumba by’amashuri, ubwitabire, gahunda y’ifunguro rya saa sita rihabwa abanyeshuri, izamurwa ry’umushahara wa mwarimu, ubwiyongere bw’amashuri y’incuke n’ay’imyuga n’ubumenyingiro, bagaragarije Komisiyo imbogamizi zigihari nk’ubucucike mu mashuri y’incuke n’icyiciro cya mbere cy’abanza.

Hari kandi uruhare rw’ababyeyi rukiri ruto mu gutanga umusanzu ku ifunguro rya saa sita; ibitabo bikiri bike cyane cyane mu mashuri ya TVET; amazi, amashanyarazi na murandasi bitaragezwa mu mashuri yose, amashuri atagira abarimu bafite ubumenyi mu kwigisha abana bafite ubumuga basaba Leta ko yakwita mu gukemura ibi bibazo.

Abadepite basabye MINEDUC kuvugurura politiki y’uburezi yo mu 2003

Abarimu n'abanyeshuri baracyakoresha Icyongereza ku rwego ruri hasi

Inteko rusange y’umutwe w’Abadepite yasabye Minisiteri y’Uburezi kuvugurura mu gihe kitarenze amezi 12, Politiki y’Uburezi yo muri 2003, gukemura mu buryo burambye kandi budahendesha ibibazo biri mu igenamigambi ry’uburezi cyane cyane ibijyanye n’ishyirwaho ry’amashami, itangwa ry’uburenganzira bwo gutangiza ibigo bishya by’amashuri yigenga, isaranganywa ry’ibikorwa remezo n’ibikoresho mu bigo by’amashuri n’ishyirwa mu myanya ry’abanyeshuri n’abarimu, byo bigakorwa mu gihe kitarenze amezi icyenda.

Basabye kandi ko Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yazakora igenzura ricukumbuye ku itegurwa, iyandikwa, ituburwa n’ubuziranenge bw’ibitabo, n’itangwa ryabyo mu mashuri n’uko bikoreshwa, ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu burezi, itangwa ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga, uko bikoreshwa mu mashuri n’uko bicunzwe, bigakorwa mu gihe kitarenze amezi icyenda.

RELATED ARTICLES

2 COMMENTS

  1. Most of the subjects in Rwanda are taught using English. This is the reason why teachers and learners should use it .

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Most Popular

Recent Comments

NDAHAYO Ildephonse from gatsibo on Ibintu icyenda bitegereje Minisitiri mushya w’Uburezi