-2.4 C
New York
Wednesday, January 21, 2026

Buy now

Ababyeyi ntibumva impamvu basabwa amafaranga yo kugura ibirahure na RAME z’impapuro

Ababyeyi ntibumva impamvu basabwa amafaranga yo kugura ibirahure na RAME z’impapuro

Mu Karere ka Rwamagana, umurenge wa Muyumbu ku Rwunge rw’amashuri rwa Bujyujyu (GS Bujyujyu) haravugwa kutumvikana hagati y’ababyeyi n’ubuyobozi bw’ishuri mu gutuma ababyeyi ibintu byinshi kandi bibahenze bagashinja Komite y’ababyeyi kutabavugira mu gihe bigiye gushyirwaho.

Ababyeyi barerera muri iri shuri bavuga ko ibi bibagiraho ingaruka aho abana babo birukanwa n’umuyobozi ushinzwe amasomo (DOS) n’ushinzwe ikinyabupfura (DOD) bakibaza impamvu aribo birukana abana babo bagatunga agatoki ko haba hari imikoranire itari myiza hagati y’aba bayobozi ubwabo bungirije ushinzwe amasomo(DOS) n’ushinzwe ikinyabupfura(DOD) ibi kandi bigahuzwa  n’umwe mu barimu uherutse gusabwa ubusobanuro bivugwa ko  yaziraga ko yafashije abanyeshuri nyuma y’amasomo bizwi nka Coaching.

Dore iby’umunyeshuri mushya asabwa  kwishyura 

Amashuri abanza (Primary) umunyeshuri atumwa ibi bikurikira:

Ipaki y’impapuro (RAME) igurwa ibuhumbi birindwi (7000frw)

Amafaranga y’inyubako ibuhumbi bibiri(2000frw,impapuro z’isuku ebyiri (PH 2) 700frw ,amafaranga y’ifunguro igihumbi (1000frw),umupira wo kwambara T-shirt ugurwa ibuhumbi bitanu(5000frw)
yose hamwe ni ibuhumbi cumi nabitanu na magana arindwi,  (15700frw)

Mu mashuri yisumbuye (Secondary)  umunyeshuri atumwa ibi bikurikira:

Ababyeyi babo nabo bavuga ko  gutumwa ibintu bibahenze bibabangamiye.
batumwa ipaki y’impapuro(RAME) igurwa ibuhumbi birindwi (7000frw),amafaranga y’inyubako ibuhumbi bibiri (2000frw), impapuro z’isuku ebyiri (PH: 2 )  cyangwa amafaranga magana arindwi (700frw),aza asanga amafranga y’ifunguro cumi n’icyenda na magana atanu (19500frw) ,ikarita y’ishuri igurwa ibuhumbi bibiri (2000), umupira wo kwambara T-shirt igura ibuhumbi bitanu (5000frw).
Yose hamwe n’ibihumbi mirongo itatu nabitanu na magana atanu (35500)

Mu nama y’ababyeyi iheruka bavuga ko babwiwe ko  buri mwana azajya atanga ibihumbi bibiri (2000frw) yo gushyiramo ibirahure n;ipaki  y’impapuro(RAME) kuri buri mwana yo gukoreraho ibizamini
bavuga ko ababitanze mu itangira nabo barikongera kubisabwa kandi bibahenda cyane.

Bamwe mu babyeyi batubwiye ko iyo ngano y’amafranga ibona umugaboi igasiba undi kuko ari mu cyaro hari ababyeyi benshi bagiye bayabura bigatuma batazana abana babo, mu gihe babaga bimukiye muri aka gace kari guturwa cyane.

Bavuga ko aya mafaranga ashyirwaho n’abayobozi bishuri bafatanyije na komite y’ababyeyi,bakabifata nko kubagambanira kuko baba batabyemeranyijeho, ahubwo komite iza ibabwira imyanzuro bakayoberwa aho byavuye .

Umwe mubabyeyi aganira n’UMURUNGA.com  yagize ati:”Ni  ukuri tubangamiwe n’amafaranga batwishyuza kuko ni menshi ari gutuma hari abava mu ishuri, kandi ibaze ko bari kutwishyuza ipaki  y’impapuro kandi dutangira twari twazizanye! noneho bazanye ko umwana yishyura 2000frw yo gushyiramo ibirahure bya ducanze rwose “.

Akomeza avuga ko bishyuzwa amafaranga menshi anyuranyije n’ubushobozi bafite:”Nta bwo bya tunaniye kuburyo hari n’abana bacaye iwabo batiga kandi Leta yari yaratworohereje ishyiraho amafaranga amwe hose tubasha kubona.”

Umurunga.com twageragejeje kuvugisha Madam Uwiragiye Theophille usanzwe ariwe Perezida w’ababyeyi ahakana ko atari byo ati:”Reka ni ukubeshya ntabwo ari byo twabyemereje mu nama ko umunyeshuri  wese agomba gutanga amafaranga ibuhumbi bibiri (2000frw) yo gushyiramo ibirahure ndetse n’ipaki y’impapuro (RAME)  zo gukoreraho ibizamini.”

Avuga ko babyumvikanyeho ati:”Ipaki y’impapuro (RAME) yo ni ngombwa kubera ko bari mu masuzuma ni abiga  muri P6 na S3 kandi twabyemereje mu nama y’ababyeyi twakoze”.

Akomeza ahakana ko abanyeshuri batirukanwa ati:”Amafaranga y’inyubako nta mwana bayirukanira twarabivuganye mu nama rwose.”

Yongeyeho ko abavuga ko batabyemeranyije mu nama ari  abashaka gusenya ikigo,  avuga agiye kubikurikirana ati:”Ndabikurikirana, ndetse abana bari mu rugo bazagaruke ku ishuri nta mwana wo kuguma mu rugo ngo yabuze igikoresho runaka nanjye ndabiganira n’Umuyobozi w’ishuri.”

UMURUNGA.com twavugishije Umuyobozi w’ishuri Bwana HABIMANA joel  tumubaza impamvu bishyuza amafaranga menshi ndetse n’impamvu abana bari gusabwa ibintu byinshi  ndetse ubibuze akirukanwa ati:” Ntabwo birukanwa ubwo nabisuzuma nkareba , naho  ipaki y’impapuro  (RAME)  zo barazisabwa ni uburyo bwo kuzamura imitsindire abazakora bagakora imikoro myinshi abo muri P6 na S3 buri kwezi bagomba gukora isuzuma”.

Anyomoza abavugaga ko bari gusabwa amafaranga ibihumbi bibiri y’inyubako ati:”Oya ntabwo ari 2000 ni 1500 frw ibirahure bisigaye bihenda dufite amashuri 56 asabwa ibirahure, twakoze inama y’ababyeyi tureba ubushobozi butagora umubyeyi,kubishyiramo baducaga miliyoni eshanu n’andi make byejwe n’ababyeyi.”

Akomeza avuga  ko byaganiriweho mu nama y’ababyeyi ati:”Twakoze inama dusanga twebwe tubona make muri Capitation Grant kandi tuba tugomba kugura ibikoresho by’abarimu, mu nama twakoze itangira igihembwe  twabiganiriyeho ni inama rusange ariko ntawe uhutazwa ko atayatanze”.

Ni mugihe hirya no hino hakunze kumvikana ababyeyi bataka ko komite z’ababyeyi ntacyo zibafasha ahubwo ifasha Diregiteri gushyiraho amafaranga adafite ishingiro  akabagora mu kuyatanga.

Benshi mu babyeyi basaba ko nk’uko Minisiteri y’Uburezi yari yarashyize ku murongo igabanya amafaranga amashuri yishyuzaga,  yakongera igashyira ku murongo ibijyanye n’ibikoresho bitumwa abanyeshuri, bavuga ko iyo bagutumye ipaki y’impapuro (RAME) bigorana kandi ugasanga ahenshi aba ari umwihariko  w’ikigo runaka .

Bagasaba ko byakorwa hashyirwaho ibikoresho bimwe mu bigo bya Leta ndetse n’uko bisabwa kuko usanga bikorwa mu ibanga bamwe bagura ibikoresho bakumva ngo Leta ahandi yabitanze bamwe bashobora gutuma impapuro z’isuku ebyiri ahandi bagatuma cumin’ebyiri (12).

Related Articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

0FansLike
0FollowersFollow
0SubscribersSubscribe

Latest Articles