Sunday, April 20, 2025
HomeUncategorizedUmugabo yatunguwe ubwo yasangaga mu biryo yagaburiwe harimo igisa n'igitsina cy'umugabo

Umugabo yatunguwe ubwo yasangaga mu biryo yagaburiwe harimo igisa n’igitsina cy’umugabo

Umugabo yatunguwe ubwo yasangaga mu biryo yagaburiwe harimo igisa n’igitsina cy’umugabo

Ubwo umugabo umwe yafataga ifunguro muri restaurent imwe yo mu Mujyi wa Kampala muri Uganda, yatunguwe no kubona mu biryo yagaburiwe harimo inyama ifite ishusho isa neza neza n’igitsina cy’umugabo. Ni ibintu byahise biteza impagaragara ndetse polisi ibyinjiramo.

Inzego zibishinzwe zahise zita muri yombi abantu babiri bafite aho bahuriye n’iyo restaurent, n’ubwo hataramenyekana amakuru arambuye kuri bo.

Ibyabaye byasize gutungurwa gukomeye n’ubwoba mu batuye i Kampala.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakibona amashusho yerekana iyo nyama uwo Mugabo yari yagaburiwe, bacitse ururondogoro ndetse batangira kwibaza niba koko inzu zitanga ibyo kurya zikorerwa ubugenzuzi.

Kampala, Umurwa mukuru wa Uganda, bivugwa ko ugendwamo n’abasaga miliyoni eshatu ku munsi benshi muri bo barira muri za restaurants ziri muri uwo mujyi, gusa nyuma y’ibyo byabaye hari abatangiye gushidikanya ku buziranenge bw’ibyo baba bagaburirwa.

Kugeza ubu Polisi ntiratangaza ibyavuye mu iperereza kuri icyo gikorwa, gusa abaturage basabye ko abagize uruhare muri icyo gikorwa bakanirwa urubakwiye bikabera isomo n’abandi.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Most Popular

Recent Comments

NDAHAYO Ildephonse from gatsibo on Ibintu icyenda bitegereje Minisitiri mushya w’Uburezi