0.5 C
New York
Wednesday, January 21, 2026

Buy now

Kaminuza y’u Rwanda imaze gushyira ku isoko ry’umurimo abasaga ibihumbi 122

 Kaminuza y’u Rwanda imaze gushyira ku isoko ry’umurimo abasaga ibihumbi 122

Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda buvuga ko bugiye gushyira imbaraga mu gukorana n’inzego z’abikorera kugira ngo iyi kaminuza irusheho gutanga amasomo akenewe ku isoko ry’umurimo. Ibi byagarutsweho mu biganiro byahuje Kaminuza y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo.

Kaminuza y’u Rwanda ivuga ko buri myaka 2 isuzuma aho ihagaze mu mikorere kugira ngo harebwe ibikwiye kuvugururwa kugira ngo itange serivisi z’uburezi zijyanye n’igihe nk’uko Umuyobozi w’iyi Kaminuza Dr Kayihura Didas yabisobanuye.

Kaminuza y’u Rwanda kandi igaragaza ko mu myaka 30 ishize yateye intambwe ifatika harimo no kongera umubare w’abiga muri iyi kaminuza. Aho kuva yashingwa mu 1963 kugeza mu 1993 iyi kaminuza yasohoye abanyeshuri 2,997 mu myaka 30 yari imaze mbere y’uko igihugu kibohorwa mu 1994.

Uyu mubare wose w’abanyeshuri bize muri iyi kaminuza mu myaka 30 mbere y’uko igihugu kibohorwa ubu Kaminuza y’u Rwanda iwukuba inshuro zirenze 2 mu mwaka umwe kuko mu mwaka wa 2023 gusa Kaminuza y’u Rwanda yasohoye abanyeshuri 8321 bose.

Umubare w’abasoje amasomo muri UR muri 2023 ukubye inshuro hafi 3 uwayasoje mu myaka 30 mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuva mu 1995-2013 iyi kaminuza yasohoye abanyeshuri basaga ibihumbi 50,490, mu gihe 2014-2024 imaze gusohora abanyeshuri 72.408.

Abafatanyabikorwa ba Kaminuza y’u Rwanda basanga hari intabwe iyi kaminuza imaze gutera ifatika, ubu hakaba hakenewe imikoranire ihamye n’inzego z’abikorera, kugira ngo ijye isohora abanyeshuri bize amasomo ajyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

Abafatanyabikorwa ba kaminuza y’u Rwanda kandi bayijeje ubufatanye mu iterambere ryayo, aho inzego z’abikorera ziyemeje kujya zifasha abanyeshuri kwimenyereza umwuga.

Related Articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

0FansLike
0FollowersFollow
0SubscribersSubscribe

Latest Articles