2 C
New York
Thursday, January 22, 2026

Buy now

Abanyeshuri basaga 900 bamaze icyumweru badafatira amafunguro ku ishuri

Abanyeshuri basaga 900 bo ku ishuri rya Nyarutovu bamaze icyumweru badafatira amafunguro ku ishuri

Abanyeshuri basaga 900 biga ku Ishuri ribanza rya Nyarutovu riri mu Murenge wa Bushenge i Nyamasheke, bamaze icyumweru kirenga badafatira amafunguro ku ishuri nk’uko byari bisanzwe.

Ubuyobozi bw’iri shuri buvuga ko imisanzu ababyeyi batanga yabaye mike, ibiryo AKarere kabahaye nabyo birabashirana.

Icyumweru kirihiritse abanyeshuri biga kuri iri Shuri Ribanza rya Nyarutovu badakoza intoki ku munwa mu gihe bari ku ishuri. Buri saa sita bakora ingendo ndende bajya banava kurya mu ngo zabo ari nako imvura ibanyagira.

Kugera mu mpera z’ukwezi kwa Kabiri, kuri iri shuri bagaburiraga abanyeshuri ku manywa muri gahunda ya School feeding none ubu byarahagaze, abo birimo kugiraho ingaruka by’umwihariko ni abiga igitondo n’ikigoroba.

Ababyeyi barerera kuri iri shuri ngo ntibazi icyatumye abana babo batakigaburirwa nyamara baratanze imisanzu. 

Mu bubiko bw’ibiryo bw’iri shuri hasigayemo amavuta yo gutekesha gusa. 

Niyonsaba Justin uriyobora, avuga ko imisanzu ababyeyi batanga yo kugaburira abana ku ishuri yabaye mike muri iki gihembwe, kuko abanyeshuri 412 gusa aribo bayitanze muri 921 bahiga, ibiryo Akarere kabageneye nabyo ngo byarabashiranye.

Mu bugenzuzi Akarere ka Nyamasheke kakoze mu minsi ishize, ngo basanze hari n’ibindi bigo by’amashuri bifite ibyo kurya bike ndetse n’ibiri hafi kubibura burundu.  

Meya Mupenzi Narcisse yavuze ko bagiye kongera imbaraga mu gukangurira ababyeyi kwishyura imisanzu, ariko kandi ngo hari n’ibigo bagiye guha ibiryo bizabatunga kugeza mu mpera z’iki gihembwe.

Related Articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

0FansLike
0FollowersFollow
0SubscribersSubscribe

Latest Articles