3.5 C
New York
Thursday, January 22, 2026

Buy now

Kugabanya abata ishuri no kuzamura ireme ry’uburezi

Minisiteri y’Uburezi yagaragaje ko kuva gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yatangira imaze gutanga umusaruro ushingiye ku kuzamura ireme ry’uburezi ndetse no gufasha ababyeyi kwiteza imbere.

Mu  2014 ni bwo iyi gahunda yatangiriye mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 ndetse politiki yayo yemezwa na Guverinoma y’u Rwanda muri 2019 ihita iba itegeko mu mashuri yose uhereye mu y’abanza, aho leta itanga uruhare rwa 60%, umubyeyi agatanga 40% by’ikiguzi cy’ifunguro ry’umunyeshuri.

Gahunda yo kugaburira abana ku mashuri izwi nka ‘school feeding’ igamije gufasha abana kwiga neza bityo bagatsinda uko bikwiye.

Mu kiganiro Waramutse Rwanda cyo kuri uyu wa Kabiri hagarutswe ku musaruro umaze gutangwa n’iyi gahunda kuva yatangira ndetse n’ingamba zigamije kuyinoza kugira ngo irusheho gutanga umusaruro wisumbuyeho.

Umuyobozi wa gahunda yo kugaburira abana ku ishuri muri Minisiteri y’Uburezi, Theophile Mukamugambi, yavuze ko iyi gahunda yagabanyije umubare w’abana bata amashuri cyane cyane mu mashuri abanza.

Ati “Kandi umwana apfa mu iterura, umwana atize amashuri abanza ntitwamubona no mu mashuri yisumbuye. Kuba rero ‘School feeding’ yaragabanyije cyane umubare w’abana bataga ishuri cyane cyane mu mashuri abanza, tubona ari umusaruro mwiza.”

Mukamugambi yavuze ko kuva iyi gahunda ishyizweho, abana bajya mu mashuri biyongereye  ndetse bikaba byarafashije kuba abanyeshuri batagisiba ishuri bya hato na hato.

Yavuze ko iyi gahunda kandi yafashije mu kwigisha amasomo yose kubera ko umwanya abana bamaraga batashye bagiye kurya mu rugo, wabaga munini cyane.

Ati “Hari abasubiraga mu rugo gufata ifunguro hakaba n’abandi bigaga mbere ya Saa Sita abandi bakiga nyuma  bityo ugasanga amasomo yagombaga kwiga nyuma ya Saa Sita arakererewe. Ariko uyu munsi ari abanyeshuri, ari abarimu bose baba bari ku ishuri.”

Mukamugambi yavuze ko mu igenzura bakoze basanze iyi gahunda yo kugaburira abana ku mashuri yafashije ababyeyi muri rusange.

Ati “Cyane cyane mu cyaro tubona ko iyi gahunda yafashije ababyeyi kubona umwanya uhagije wo gukora imirimo yabo. Umubyeyi yajyaga mu mirimo ye cyane cyane abagore ariko agakora acungana n’amasaha kugira ngo isaha zo kujya gutegura ifunguro zitamurengaho. Ariko ubu abasha gukora  bikamufasha mu iterambere rye bwite n’iry’umuryango.”

Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Kicukiro, Rugasire K. Euzebius, yagize ati “Ku ruhande rw’abarimu birafasha cyane, nk’amasomo ya nyuma ya Saa Sita, iyi gahunda itaraza, hari umwana wajyaga mu rugo akagaruka nta kintu yafashe, amasomo ya nyuma ya Saa Sita akayiga asinzira kubera inzara.”

Yakomeje agira ati “Ikindi byongera ubusabane hagati y’abana kuko iyo umuntu mwasangiye, murasabana, mukaganira. Ibi bifasha nk’abana baba biga mu wa Gatatu no mu wa Gatandatu. Umusaruro w’iyi gahunda tuwubonera no mu mitsindire.”

Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Butare Catholic, Byiringiro Danny, yagize ati “Uruhare rw’ababyeyi ruracyari ruto cyane n’abo bakozi dusabwa kongera, ntabwo wabongera udafite urwo ruhare rw’ababyeyi.”

“Ikindi no kuba tutagira ibyumba abana bafatiramo amafunguro kandi tukaba tuba dufite isaha imwe yo kurya kandi abana barimo kurira mu ishuri basabwa kuza kongera gusubira kwigira muri iryo shuri, aho naho hari ikibazo.”

Muri iyi gahunda, uwiga mu mashuri abanza n’ay’inshuke, umubyeyi atanga 15 Frw leta igatanga 135 Frw kuri buri munyeshuri, buri munsi. Mu mashuri yisumbuye leta itanga 56 Frw buri munsi naho mu gihembwe umubyeyi agatanga 975 Frw.

Ayo mafaranga yoherezwa ku karere, kaba ariko gafasha mu guhaha ibiribwa birimo akawunga, umuceri, ibishyimbo, amavuta n’ibindi.

Mu 2024, Leta y’u Rwanda iteganya gushora muri iyo gahunda miliyari zisaga 90 Frw, avuye kuri miliyari zisaga 78 Frw zakoreshejwe mu 2023. Ni mu gihe mu 2022, Leta yari yashoyemo miliyari 35 Frw.

Related Articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

0FansLike
0FollowersFollow
0SubscribersSubscribe

Latest Articles