Leta y’u Burundi yafunze imipaka yose ibuhuza n’u Rwanda nyuma y’iminsi micye umubano wongeye kuzamo agatotsi.
Umubano w’u Rwanda wongeye kuba mubi nyuma y’igitero umutwe wa RED-Tabara wagabye muri Zone ya Gatumba cyigahitana Abarundi 20.
Perezida Evariste Ndayishimiye yikomye u Rwanda, arushinja kuba ruri inyuma y’icyo gitero, aho yavugaga ko uwo mutwe uterwa inkunga na rwo.
NEWSWITHIN wamenye amakuru ko kuva ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 11 Mutarama 2024, imipaka yafunzwe, urujya n’uruza rwari rwahagaze.
Abakoresha umupaka wa Ruhwa, mu Murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi ,ntabwo bambukaga nk’uko umunyamakuru wacu ukorera muri aka Karere abitangaza.
Hari kandi ubutumwa NEWSWITHIN yabonye buvuga ko iki cyemezo cyatangajwe na Minisitiri w’Ubutegetesi bw’Igihugu bw’u Burundi, Martin Niteretse,ubwo yagezaga ijambo ku batuye intara ya Kayanza, mu Burundi.
Mu ijambo ryasaga nkaho rica amarenga yo gufunga imipaka, Perezida Ndayishimiye yavugaga ko u Burundi bwakoze ibishoboka byose ngo umubano wongere kuba mwiza ariko ibintu bigiye gusubira rudubi.
Ati “Turibuka akanyamuneza Abanyarwanda bagize bongeye kubona ikiyaga cya Tangayika , bongeye kubona umukeke n’indagara none ibyo byose u Rwanda rwemeye ko bisubira ibubisi.”
Imipaka y’u Burundi n’u Rwanda yaherukaga gufungwa hagati ya 2015 na 2021.
Ubwo Perezida Ndayishimiye yajyaga ku butegetsi, asa nuwongeye kuzahura umubano wari umaze igihe urimo igitotsi.