ITANGAZO RIGENEWE ABAKOZI BA REG
Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) iramenyesha Abakozi bayo bose ko uhereye kuwa mberetaliki ya 04/12/2023 izatangiza ivugurura ry’ ikoranabuhanga rikoreshwa mu kugurisha umuriro w’amashanyarazi (Prepayment system) ndetse no kuri mubazi (Kashipawa) zigurirwamo amashanyarazi mbere yo gukoreshwa (Prepaid meters).
Ku bw’iyo mpamvu, mu rwego rwo kurinda Abakozi guhomba ama inite y’umuriro baba baraguze cyangwa barayahawe nka bonus ariko ntibayashyire muri mubazi,
Ubuyobozi bwa REG, burabakangurira kwihutira gushyira muri mu bazi zanyu ayo ma unite (tokens) bitarenze ku cyumweru taliki ya 03/12/2023.
Byumvikane ko utazubahiriza ibi bivugwa muri iri tangazo, azahomba ama inite azaba atarashyize muri mubazi kandi ntabwo azayasubizwa na REG.
Tuboneyeho kandi kubiseguraho ko inite (electricity tokens) z’amashanyarazi z’ukwezi kw’Ukuboza 2023 zizabageraho zitinze uhereye taliki ya 06/12/2023 kubera iryo vugurura.
Mugire amahoro,
Bikorerewe i Kigali, ku wa..30 November.2023.
