-2.4 C
New York
Wednesday, January 21, 2026

Buy now

NESA Updates: Itangazo ryihutirwa rigenewe amashuri yose

Bwana/ Madamu Umuyobozi w’akarere (Bose)

Bwana/Madamu Umuyobozi Nshingwabikorwa (Bose)

Impamvu: Gusaba amashuri kwihutisha igikorwa cyo kwandika abakandida bazakora ibizamini bya Leta mu mwaka w’amashuri 2022/2023.

Bwana/Madamu Muyobozi,

Mu rwego rwo kwitegura ikorwa ry’ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2022/2023; Ikigo
cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini bya Leta n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangije igikorwa cyo kwandika abakandida bazakora ibyo bizamini, icyo gikorwa kikaba kizasozwa ku wa 24/04/2023.

Mbandikiye mbasaba kwibutsa amashuri ari mu Turere muyobora afite abakandida bazakora ikizamini
cya Leta, kwihutisha igikorwa cyo kubandika kuko itariki yo kugisoza igenda yegereza kandi nk’uko
bigaragara ku mugereka, amashuri amaze kwandika abo bakandida akaba ari make cyane ugereranyije
n’umubare w’abagomba kwiyandikisha kuko utageze no kuri 10% nyuma y’ukwezi kurenga igikorwa gitangiye.

Imbonerahamwe iri ku mugereka irerekana umubare w’amashuri amaze kwandika abakandida kuri buri
kiciro muri buri Karere.

Mugire amahoro.

Itangazo ryashyizweho umukono na Dr BAHATI Bernard Umuyobozi mukuru wa NESA.

Related Articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

0FansLike
0FollowersFollow
0SubscribersSubscribe

Latest Articles