-1.2 C
New York
Tuesday, January 20, 2026

Buy now

ABARIMU BAGABYE IGITERO KURI COOPERATIVE YABO BAKUNDA CYANE

ABARIMU BAGABYE IGITERO KURI COOPERATIVE YABO BAKUNDA CYANE

Abarimu bakomeje kuririra mu myotsi

Mu minsi ishize, abarimu mu gihugu hose kumbuga zitandukanye yari amaganya, uburakari n’amarira. Ibi byose byaturutse ku kibazo cyari cyavutse ku Umwalimu SACCO, koperative y’abarimu benshi bakunda cyane ndetse bamaze imyaka bayizirikana nk’ahantu honyine habafasha kubona serivisi z’imari zoroheje. Nyamara, uko iminsi yagendaga ishira niko umutima w’abanyamuryango wakomezaga gushenguka, nyuma y’uko amafaranga bahembwe mu kwezi kwa 11 atabashije kuboneka ku gihe bitewe n’ikibazo cyiswe push and pull muri sisitemu.

Nyuma y’iminsi myinshi y’akarengane nagahinda  kafashe abarimu, Umwalimu SACCO yasohoye itangazo ritangaza ko ikibazo cyari cyabaye cyakemutse. Yashimiye abanyamuryango kwihangana ariko inyuma y’ayo magambo, umwuka mu barimu ntiwagenze ne na gato.

Ku rubuga rwa X (rwahoze ari Twitter), niho abarimu banyujije amarangamutima yabo yose. Bavuze, baratuka, bimara agahinda , ndetse bamwe bavuga ko serivisi za koperative yabo zitakijyanye n’igihe. N’ubwo amafaranga yongeye kuboneka, igikomere ku mutima cyari cyashinze imizi.

Uburakari bwinshi bwasandariye ku mbuga nkoranyambaga

Niyisengwa Gilbert, umwe mu banyamuryango, yahise yihanangiriza Umwalimu SACCO avuga ko “iyo amatariki yo guhemba yageze ikibazo cyongera kwigaragaza”. Yavuze ko koperative ikwiye gukorwa n’isoni kuko yagiye yizeza ibintu idashobora kuzuza.

Rukundo Etienne we yagize ati: “Ibi mubikora mubishaka, ntimubura ubushake bwo kwica serivisi. Mutubwire neza impamvu e-kash yo yo idahagarara?“ Yavugishije benshi batari bake bari bamaze iminsi bibaza uko amafaranga akomeza gukoreshwa na e-kash nyamara ku ruhande rwa SACCO ibintu bikadoka.

Alfred, undi mwarimu, yavuze ko arambiwe serivisi mbi za Umwalimu SACCO ndetse ko agiye kubajyana mu nkiko. Yavuze ko yanangiwe avance sur salaire nubwo yari yujuje ibisabwa byose. Uyu mwarimu yavuze ko koperative igomba kubaha icyubahiro nk’abanyamuryango kandi ntibakomeze kubahombya.

Naho Mukuruki Motari, nubwo atari mwarimu, yatangaje ko azi neza ko muri iyi minsi abarimu nta mafaranga bafite, bityo guhagarara kwa serivisi bitabahangayikishije cyane kuko ubundi nta cyo bari bafite kuva na kare. Ibi byasubije benshi mu rujijo, kuko byerekanye ko ikibazo cyari cyamaze kugera mu baturage bose.

Jean Bosco Haba we yahise atanginza inzego za Leta Mineduc na Banki Nkuru (BNR) ababwira ko kuba ikibazo cyakemutse nta kintu bimaze ku banyamuryango kuko ubwo bashakaga kubikuza amafaranga 2,000 bakatwaga 250. Yasabye ko ayo mafaranga yose “yibwe” yasubizwa kuko nta mpamvu yo gukata amafaranga yo kubikuza mu gihe serivisi ubwayo ifite ibibazo.

Emuu, undi munyamuryango, yabaye nk’ukina ariko abivugana uburakari bwinshi: “Uwakoze iyi sisitemu akwiye guhembwa ishimwe—ni umuhanga mu kwiba!” Yavuze ko buri kwezi sisitemu yanga bahembwe, bigatuma abarimu bahora mu mwijima w’amateka.

Theoneste , umunyamuryango wagaragaje ubwenge mu buryo yagaragazaga ibitekerezo, yasabye ko Umwalimu SACCO yahindura uburyo bwo gukoresha sisitemu, igashaka ikoranabuhanga rifasha abakiliya aho kubakomeretsa.

Emile we yanditse ko afite inzozi z’umunsi Umwalimu SACCO izaba ikora neza, avuga ko kuri ubu gutekereza kuyijyamo bisaba “ubushake budasanzwe”.

Habiyaremye nawe yibajije niba hari umuntu uzigera arenganura abarimu bahorana serivisi mbi, mu gihe aribo barebererwa ariko bakabura uburenganzira bwo kunengwa.

Naho Rukundo, ari nawe dusorejeho, yavuze ko atumva neza icyo kwihangana bivuze mu gihe amafaranga ye “birirwa bayakiniraho”. Yahise afashwa na Kibogo, wavuze ko ubujura bukorerwa mu maboko y’abo bari mu buyobozi ari ibintu umuntu atazi uzabiburirwa.

Ibi byose byerekanye ko umubabaro wari ugeze kure, ndetse ko Umwalimu SACCO yari mu gihirahiro gikabije cy’icyizere cyari cyarangiye.

“Umwalimu SACCO ikomeje kutubera umutwaro” Abarimu barataka agahinda gakabije

Nyuma y’ibiganiro nagiranye n’abarimu batandukanye, bavuze ko kuva kera Umwalimu SACCO yaberaga umucyo, gahunda nzima yo gutanga inguzanyo ku nyungu ntoya, no gutanga amahirwe abarimu batabona mu mabanki asanzwe. Ariko ngo mu myaka micye ishize ibintu byahindutse, serivisi ziradubira , ikoranabuhanga risa n’iryananiwe, ndetse amafaranga ya bamwe akagenda yibura.

Umwe yagize ati:

“N’ubwo twabaye abanyamuryango ku bushake, ubu tumeze nk’abafatiwe ku ngufu. Ni nde wadufasha kudutabara?”

Uyu mutima mucye ntaho utandukaniye n’uw’abandi benshi bemeza ko koperative ibabera umutwaro aho kubabera umuti.

Related Articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

0FansLike
0FollowersFollow
0SubscribersSubscribe

Latest Articles