-7.3 C
New York
Wednesday, January 21, 2026

Buy now

Impuruza ku Banyarwanda bashobora kuba bafite ibibazo byo mu mutwe biterwa n’imyizerere batabizi

Impuruza ku Banyarwanda bashobora kuba bafite ibibazo byo mu mutwe biterwa n’imyizerere batabizi

Mu minsi yashize abantu ntibasibaga kumva abantu basa n’ababaswe n’imyemerere, hamwe umuntu yirirwaga yinyagiza cyangwa akirirwa mu mugezi ngo ategereje ko ikibazo afite gikemuka aho gushaka inzira za nyazo zo kugikemura.

Wasangaga bitwara umwanya w’umuntu aho ubona umuntu yaratindahaye ariko agakomeza kwizera ko ngo ari cyo Imana imushakaho n’ibindi ubona ko ari ububata bw’imyizerere. Icyakora kuko Leta yahagurukiye bene aba baba badashaka gukora ahubwo bakirundurira mu myizerere, bisa n’ibyahosheje nubwo hari abaca muri humye bagakomeza kujya “mu butayu.”

Ubwo hatahwaga Ikigo cyita ku bafite uburwayi bwo mutwe cyitwa ‘Vuga Ukire’ gikorera i Huye, hagaragajwe ko ubu hadutse n’ibibazo byo mu mutwe bifatiye ku myemerere itari ku murongo, aho abayirundumuriyemo bibagiraho ingaruka zikomeye n’Abanyarwanda badasigaye.

Impuguke mu buvuzi bwo mu mutwe bwatewe n’imyemerere idafututse (Psycho-Spiritual Therapist and Counselor) akaba n’umuganga muri ki kigo, Padiri Nzeyimana Vénuste, yavuze ko nubwo buri muntu wese aba afite imyemerere yaba uwo muri Islam, umukirisitu cyangwa atagira idini, kugira icyo yemera ari kimwe mu bigize ubuzima.

Gusa yavuze ko bihunduka uburwayi bwo mu mutwe iyo utabashije kubihuza n’ubuzima bwa buri munsi, ni bwo habaho guhungabana, ugasanga umuntu ahengamiye mu myemerere gusa, yibagiwe ko hariho n’urundi ruhande rw’ubuzima rumufasha kubaho.

Padiri Nzeyimana avuga ko ababaswe n’iyi myemerere usanga babaho bizerera mu bitangaza byakorwa n’Imana cyangwa se ibigirwamana, bumva ko ari byo bizatwara ubuzima bwabo ntibongere gukora.

Aho gukoresha ubwenge n’imbaraga Imana yabahaye ngo bashakire ibisubizo aha ngombwa, barangamira ibitangaza, bitabaho bagahungabana.

Yerekanye n’abandi baba mu bubata bwo gushaka gukira vuba, bakumva ko hari ababasengera ibyo bafite bakaba byinshi mu gihe gito, bitaba bakaba bararwaye.

Ati “Aba barwayi bose ubasanga mu byiciro byose haba mu bize n’abatarize, mu bakire n’abakene, ugasanga abenshi baherereye mu madini y’inzaduka.”

Yerekanye ariko ko hari n’ababa babifitemo inyungu bifashisha abo bamaze kuba nk’abarwayi bo mu mutwe babaswe n’imyemerere kakabigarurira, bakabacuza ibyabo bigatuma bazahara.

Padiri Nzeyimana yakomeje avuga ko kuvura umuntu nk’uwo bisaba kumutega amatwi, ukamwumva utamucira urubanza, ahubwo umufitiye impuhwe, nyuma ukamufasha guhindura imyumvire umwereka ko gusenga bijyana no gukora kuko byuzuzanya, aho guhora yicaye gusa.

Yanakomoje ku bafatirwa mu burwayi bajyanwa gusengerwa, avuga ko na bo babigisha babibutsa ko ubuzima bwa muntu bwose bugira iherezo.

Ati ‘‘Tuzi ko ikiremwa cyose kiriho kiba gishobora kurwara, kandi kigira n’igihe gishobora kurangira (gupfa). Tubagira inama mbere na mbere yo kugana abaganga nubwo yasenga, kuko abaganga na bo bashyizweho n’Imana ntabwo wabirengagiza. Tukabakuramo ibitekerezo by’uko baba barwaye iby’amashitani gusa, kandi n’upfuye bene we bakumva ko ari ibintu na byo bibaho kandi byateganyijwe mu buzima.’’

Umuyobozi w’Ikigo Vuga Ukire, Nakabonye Dative, yavuze ko ibibazo nk’ibi by’imyemerere bigira ingaruka nyinshi ku gihugu bihereye ku miryango byaba ib’ubukene, amakimbirane anavamo gutangukana kw’abashakanye.

Ati “Dufite abantu benshi bagiye bakomerekera mu myemerere cyane cyane abagore baba baragiye mu madini menshi agenda bashakisha aho bakura igisubizo, uyu munsi akaba ari aha, ejo hariya kuko byabaye nk’ubupfumu, nyuma bakaza kwicara bagasanga barataye umwanya wabo, noneho bikabakomeretsa. Hari abibuka abo babwiye amarangamutima bayo bakamuvuga cyangwa bakamutaranga, ugasanga barababaye cyane.”

Muganga Nakabonye, yongeyeho ko hari abamusanga barababajwe n’inda baterewe mu byumba by’amasengesho cyangwa abataye umwanya munini mu masengesho n’imyiherero badakora batanita ku bana, ugasanga n’ingo zabo zirasenyutse, aho bose baba bakeneye ihumure.

Ati “Hari uza atubwira ko yasenye urugo kuko bamuhanuriye ko umugabo babana atari we bakwiranye, maze nyuma y’igihe ababimubwiye ntibanamufashe, ukazasanga wa muntu ubuzima bwo mu mutwe bwe bwarangiritse, ni ibibazo tugomba guhangara.’’

Impuguke mu buvuzi bw’indwara zo mu mutwe bwakomotse ku myemerere, Padiri Nzeyimana Vénuste, yavuze ko abarwayi bazo baba badashaka gukora ibintu byose babyumva mu bitangaza

Umuyobozi w’Ishami ry’Imiyoborere, mu Karere ka Huye, Rwamucyo Prosper, yasabye abantu kutihererana ibibagoye, ahubwo bakabibwira abaganga bakaruhuka

Umuyobozi w’Ikigo Vuga Ukire, Nakabonye Dative, yavuze ko ibibazo byo mu mutwe bikomotse ku myemerere na byo biri mu byamunze igihugu n’imiryango

Umuyobozi w’Ishuri ry’abakobwa, ENDP Karubanda, Nyirahuku Philomène, yavuze ko ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe binagaragarira mu bana bato biga

Gitifu w’Umurenge wa Ngoma, Mutsindashyaka Alphonse, yagaragaje ko hagiyeho ibigo byinshi bifasha mu buzima bwo mu mutwe byagabanya n’amakimbirane mu ngo

Related Articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

0FansLike
0FollowersFollow
0SubscribersSubscribe

Latest Articles