Akazi ka Leta kabonwa n’uwo zereye?
Mu 2024/25, abantu 1.111.040 basabye akazi mu nzego zinyuranye za Leta. Abatoranyijwe bujuje ibisabwa ku myanya yapiganirwaga bari 673.416, mu gihe abatujuje ibisabwa batemerewe guhatanira akazi ari 437.624.
Nubwo abashaka akazi ari benshi, abitabira gukora ibizamini by’akazi ni 106.360. Bihumira ku mirari iyo bigeze ku batsinze baba 8.783, bivuze ko batageze kuri 1% na ho abashyizwe mu myanya bagera kuri 3134.
Bisobanuye ko abantu 5.223 bashyizwe ku rutonde rw’abategereje kuzahabwa imyanya igihe yaba ibonetse mbere y’amezi atandatu. Abatsinze ntibemere akazi ni 257, mu gihe abangiwe gushyirwa mu kazi ari 130.
Usesenguye neza iyi mibare usanga amahirwe yo kubona akazi ka leta mu Rwanda ari 0,003%.
Ku wigeze kwitabira ikizamini cy’akazi hari aho agera agasanga icyumba cyuzuye abahatanira umwanya umwe cyangwa ibiri.
Hari uwavuze ko muri uyu mwaka yagiye gupiganira umwanya umwe mu kigo cya Leta ahasanga abarenga 60.
Muri CHUK ho hari igihe bashyize imyanya itanu ku isoko haboneka abantu 16.200, nyuma yo gusuzuma abuzuje ibisabwa hasigara abarenga ibihumbi 11.
Ibizamini byanditse bikorerwa kuri mudasobwa binyuze ku ikoranabuhanga. Bivuze ko hagomba kuba hari ahantu hari mudasobwa nyinshi zo gukoreraho ibizamini.
Ibizamini byinshi bikorerwa mu byumba bya Kaminuza y’u Rwanda cyangwa Rwanda Polytechnic, cyangwa ku bigo by’amashuri ariko nta hantu hashobora gukorera abakandida barenga 1000 icyarimwe.
Ku munsi w’ikizamini umukandida agomba kujya ku cyumba akoreraho ikizamini akagihabwa, kandi abakandida bose bahatanye bakagihererwa rimwe. Ikizamini cyanditse kimara amasaha atatu.
Uretse ikibazo cy’ubuke bwa mudasobwa zikorerwaho na internet hari aho iba ikibazo bikagora abakora ikizamini.
Umwe mu bayobozi bo muri CHUK aherutse kubwira Abadepite bagize ko Komisiyo Ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta, PAC, ko impamvu batinze gusimbuza abakozi batanu bakavuyemo harimo no kuba abasabye akazi ari benshi cyane, byafashe iminsi myinshi yo kubakoresha ibizamini.
Ati “Nta shami rya kaminuza na rimwe muri aya ya hano cyangwa Rwanda Polytechnic ushobora gusanga rifite mudasobwa zigera kuri 500 barakwemerera gukoreraho kuko ahanini bakubwira ko bafite ingengabihe yo mu ishuri bityo ntibadutize kuko izo mudasobwa zagenewe kwigirwaho. Imbogamizi rero ni ukubona aho dukoreshereza ibizamini.”
Gusa nk’i Huye hashobora gukorera abantu 1000 icyarimwe, ubwo abagize 50% bakazitabira ikizamini cyo kubazwa imbonankubone (interview) na cyo gitwara umwanya munini, kugeza habonetse uwatsinze, na ho abagize igiteranyo cya 70% kuzamura batahise babona imyanya y’akazi bagashyirwa ku rutonde rw’abategereje, bamaraho amezi atandatu.
Imibare igaragaza ko abakorera Leta mu Rwanda babarirwa muri 7%, abasigaye bose bakaba abo mu nzego z’abikorera.
Ubushakashatsi ku bashomeri n’abakora mu Rwanda, mu gihembwe cya gatatu cya 2025 bwagaragaje ko abafite akazi bose ari miliyoni 4,9.

Abitabira gukora ikizamini kuri site bamenyeshejwe ni mbarwa

Mudasobwa imwe ikorerwaho ikizamini ikodeshwa 4000 Frw ku munsi, hakwiyongeraho abakozi bakoresha ibizamini bikarushaho guhenda
Abategura ibizamini bashyiramo amananiza?
Imyanya ishyirwa ku isoko binyuze ku ikoranabuhanga, ibigo bigaragaza umubare w’imyanya bifite ikeneye abakozi n’ibyo bagomba kuba bujuje. Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta yo isuzuma niba inzego zinyuranye zarashyize mu myanya abakozi binyuze mu mucyo.
Raporo y’iyi komisiyo y’ibikorwa bya 2024/25 igaragaza ko imirimo yatanzwe yari 1387, mu gihe imyanya y’imirimo ikeneye abakozi yari 3963.
Isesengura ryagaragaje ko imyanya 181 yari ikeneye abakozi 829, hatabonetse abayijyamo kubera impamvu zitandukanye zirimo kuba hari imyanya itarabonye umukandida utsinda, abatsinda ntibemere akazi n’imyanya yabonetseho umubare muto w’abatsinze ku wari ukenewe.
Hari kandi abo Komisiyo yasabye ko batashyirwa mu myanya kuko batujuje ibisabwa, abataramara imyaka itatu ku myanya basanzwe bakoramo n’abatsinze ku myanya myinshi bagahitamo umwe.

Ibyaranze umurimo mu 2024/2025
Mu barenga ibihumbi 673 bari abatoranyijwe ngo bahatanire imyanya y’akazi ka Leta, abitabiriye ipiganwa barenga ibihumbi 106, bangana na 15,8%.
Hari abagaragaza ko uburyo bwo gukoresha ibizamini buca intege kuko hari aho usanga ikizamini cy’akazi cyakorewe mu ntara y’amajyepfo nyamara ari umwanya wo mu karere k’iburengerazuba cyangwa ikigo cy’i Kigali kikajyana ikizamini mu ntara.
Nk’urugero ikizamini cyo gushaka umuyobozi ushinzwe itumanaho (Communication Specialist) muri Rwanda TVET Board cyakozwe ku wa 15 Gicurasi 2024, cyakorewe muri Groupe Scolaire Kampanga iri mu Mudugudu w’Icyitegererezo mu Kinigi mu Karere ka Musanze.
Ubaze uburyo abantu bitabiriye ikizamini bagezeyo, ku muntu wavuye i Huye, Rusizi n’ahandi mu ntara agiye kwitabira ikizamini gitangira Saa Tatu n’Igice (9h30), bimusaba kurara i Musanze.
Mu buryo bw’amafaranga, yakoresheje 4.000 Frw by’urugendo rugera i Kigali, 3.000 Frw bimuvana i Kigali agana i Musanze, na 1.500 Frw yo kujya mu Kinigi aho ikizamini cyakorewe, yashyiramo n’urugendo rwo gutaha bikaba ibihumbi 17.000 Frw.
Uru rugendo rusaba amasaha ari hejuru y’atanu, bivuze ko ushaka gukora ikizamini atuje asabwa kurara muri aka gace, agacumbika mu cyumba cya 10.000 Frw n’amafunguro y’ijoro, mu gitondo na Saa Sita na yo ashobora gutwara ibihumbi 10 Frw, bikaba nibura ibihumbi 37 Frw.
Imibare igaragaza ko abantu bitabiriye gukora ikizamini ku masite atandukanye harimo abarenga 90% batitabira. Kuri IPRC Kitabi hari hateganyirijwe gukorera abarenga 1500 hitabira 141, kuri UR Huye hari hateganyijwe abantu 1141, hitabira 41, ES Nyamagabe hari hateganyijwe gukorera 271, hitabira bandwi gusa.
Imashini imwe ikorerwaho ikizamini cy’akazi ikodeshwa 4000 Frw, bivuze ko azikodesha menshi agendera ubusa habuze abazikoreraho.

Bimwe mu byahanishije abakozi ba Leta mu 2024/25
Urwego rw’abikorera rufashe runini mu gutanga akazi
U Rwanda rumaze igihe rushyize imbere gahunda yo korohereza abantu bose bashaka gushora imari mu bikorwa bitandukanye birimo inganda na serivisi.
Nk’urugero uruganda rwa ‘Clinker’ rugiye gushyirwa i Musanze rukazajya rukora imirimo yo gutunganya amabuye arimo n’akoreshwa mu gukora sima, biteganyijwe ko ruzahanga imirimo ibyara inyungu izagera ku bantu 1000.
Raporo ya Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda y’ibikorwa bya 2024/25 igaragaza ko muri uwo mwaka gusa hashinzwe inganda 111 zirimo 84 zitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi, izikora ibikoresho bitandukanye zari 15, izikora ibikoresho by’ubwubatsi 10 mu gihe izitunganya amabuye y’agaciro ari ebyiri zubatswe.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yo muri Kamena 2024, igaragaza ko ibigo by’ubucuruzi byavutse igaragaza ko ibigo by’ubucuruzi byiyongereyeho 15% kuva mu 2020, kuko byavuye kuri 226.359 bigera kuri 261.549 mu 2023.
Igaragaza ko ibigo byinshi by’ubucuruzi byashinzwe mu Rwanda mu myaka 10 ishize biri mu cyiciro cy’ibito cyane, kuko ibigera kuri 92,2% bikoresha hagati y’umukozi umwe na batatu, mu gihe ibigo bito bikoresha abakozi bari hagati ya bane na 30 ari 16.730, bingana na 6,4%, ibigo biciriritse bifite abakozi bari hagati ya 31 na 100 ni 3.103 bigize ijanisha rya 1,2% mu gihe ibigo by’ubucuruzi binini bifite abakozi barenga 100 mu mwaka wa 2023 byari 537 gusa, bingana na 0,2%.
Kugeza mu 2024, Abanyarwanda babarirwa mu cyiciro cya ba rwiyemezamirimo bari miliyoni 1,3.
Magingo aya urwego rwa serivisi ni rwo rukoresha Abaturarwanda benshi kuko rwihariye 44,9% by’abakozi bose, abafite akazi mu rwego rw’inganda bakaba 20% na ho abakora ubuhinzi bugamije ubucuruzi ni 35,1%, bivuze ko abahinga by’amaramuko batabariwemo kuko bo babarirwa mu mashomeri.

Imibare igaragaza ko abajya kuri site z’ibizamini by’akazi ka Leta ari mbarwa

Kwamamaza

Mu mashuri yigisha ubumenyi rusange abenshi biga bashaka kuzabona akazi ka Leta, abatekereza kwikorera baba ari mbarwa kubera kutagira igishoro. Imibare ya Komisiyo y’Abakozi ba Leta igaragaza ko Abanyarwanda barenga miliyoni basabye Leta akazi, gahabwa abarenga 3000.

Mudasobwa imwe ikorerwaho ikizamini ikodeshwa 4000 Frw ku munsi, hakwiyongeraho abakozi bakoresha ibizamini bikarushaho