-2.4 C
New York
Wednesday, January 21, 2026

Buy now

MINEDUC mu rugendo rwo guteza imbere TTC nk’inkingi yegamiyeho ireme ry’uburezi ryuzuye

MINEDUC mu rugendo rwo guteza imbere TTC nk’inkingi yegamiyeho ireme ry’uburezi ryuzuye

Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Itumanaho muri Minisiteri y’Uburezi, Hashakineza Jean Claude, yavuze ko intego y’icyerecyezo cya 2050 cy’Igihugu yo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi itagerwaho abana b’u Rwanda batize neza, bityo ko bisaba kugira abarimu bashoboye kandi bateguwe neza.

Ibi yabigarutseho ku wa Kabiri, tariki ya 11 Ugushyingo 2025, ubwo Minisiteri y’Uburezi yamurikaga ibyagezweho mu mushinga wo kwagura no kongerera ubushobozi Ibigo Nderabarezi (Teachers Training Centres-TTCs).

Ni igikorwa cyabereye mu Ishuri rya TTC de la Salle riherereye mu Murenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi.

Iri ni rimwe mu mashuri 16 nderabarezi ari hirya no hino mu Gihugu, ategura abazavamo abarezi b’ahazaza.

Muri aya mashuri ni ho Leta y’u Rwanda iri gushyira imbaraga aho ku bufatanye na Banki y’Isi hatangijwe umushinga wo kubaka ubushobozi buhamye kugira ngo atange uburezi bufatika ku banyeshuri bazavamo abarezi b’ejo batanga umusaruro u Rwanda rwifuza.

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Itumanaho muri Minisiteri y’Uburezi, Hashakineza Jean Claude, yavuze ko intego y’iyi gahunda ari ukugira abarimu bashoboye kandi bashobora kwiga neza kugira ngo babone ubumenyi bukwiye, ibikoresho bihagije bituma bashobora kuzatanga uburezi bufite ireme.

Yagize ati “Ibyo bivuga ko bagomba kugira ubumenyi bukwiye, ariko cyane cyane ibikoresho bihagije bituma bashobora kwiga neza. Ni yo mpamvu rero hari ibikorwa byinshi Leta yakoze.”

Mu cyiciro cya mbere cy’ibi bikorwa, bubakiwe inyubako yo kuraramo yakira abanyeshuri 179, inzu y’ibiro by’Ubuyobozi, Inzu ikorerwamo ubushakashatsi (laboratwari), ibyumba by’amashuri ndetse banahabwa ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Umuyobozi w’Ishuri rya TTC de La Salle, Frère Niyonshuti Jean Paul, yavuze ko Igihugu kizaba gifite abarezi bafite ireme bitewe n’imbaraga zishyirwa mu kubategura.

Yagize ati “Leta uyu munsi yohereza abanyeshuri bafite amanota meza mu mashuri ya TTC, bityo uwo mwana kumwigisha biroroha, bigatanga umusaruro byihuse.”

Frère Niyonshuti avuga ko ibikorwa byubatswe mu ishuri ayobora, byatwaye arenga miliyari 1,2 Frw, ashima Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu guha agaciro uburezi binyuze mu gutegura abarimu bafite ireme.

Mu rwego rwo gushyira ku isoko ry’umurimo abarezi bazi neza Icyongereza, Minisiteri y’Uburezi iri gushyira imbaraga mu guhugura neza abanyeshuri uru rurimi bakiri mu mashuri, kugira ngo nibasoka, ntibazasabwe andi mahugurwa n’ibizamini.

Abiga uburezi kandi boroherezwa kwiga, aho aboherejwe mu mashuri nderabarezi bagabanyirizwa 50% by’amafaranga y’ishuri ndetse n’abarezi boherejwe muri Kaminuza bakishyurirwa 100%.

Frère Niyonshuti avuga ko aya mahirwe yashyizweho yatumye umubare munini w’abanyeshuri batangira gusaba kwiga uburezi.

Yagize ati “Umubare w’abasaba wariyongereye ariko nanone abayasanzwemo bishimye kurushaho kubera ko urumva ababyeyi baba bagabanyirijwe.”

Igiraneza Germaine wiga uburezi muri TTC de la Salle, avuga ko inkunga bahabwa ibatera imbaraga zo kwiga bashyizeho umwete ndetse bakanarushaho gukunda umwuga, bagaraharanira gutanga umusaruro ujyanye n’ibyo batangwaho.

Yagize ati “Ibi biradufasha cyane kuko ntabwo twese tuba twaraturutse mu miryango imeze kimwe. Kuza kwiga uzi ngo gufashwa na Leta nanjye mmfite gushyiramo imbaraga nyinshi kugirango ibyo Leta yantanzeho, nanjye nzasohoke ndi umwarimu muzima, umwarimu ufite icyo ashoboye kugirango nanjye ntange umusanzu ku iterambere ry’Igihugu cyacu.”

Yavuze ko ibikorwaremezo n’ibikoresho bahawe, byafashije mu kuzamura urwego rw’imyigire yabo. Ati “Batwongereye ibikoresho by’ikoranabuhanga bidufasha mu buzima bwa buri munsi no mu kwiga byacu.”

Yavuze ko ikoranabuhanga rifasha cyane kuko ibintu byose biba biriho ndetse ryorohereza mu gukora ubushakashatsi no kubona ibitabo.

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko buri shuri nderabarezi rifie ishuri risanzwe byegeranye, abageze mu mwaka wa nyuma, bimenyererezamo umwuga mu kwigisha. Ibi bibafasha kwimenyereza neza ndetse batagiye kure.

Umuyobozi w’Ishuri rya GS Byumba Catholique, Padiri Niyitanga Principe, avuga ko iri shuri ryakira abimenyereza umwuga bavuye muri TTC de la Salle, ndetse ko bahavana ubumenyi bubafasha kwinjira mu kazi bakazi neza ndetse bagahiga abandi ku iskoko ry’umurimo.

Ati “Abanyeshuri bose bakoreye stage hano, iyo bakoze ibizamini by’akazi barakabona ndetse hari n’abagarutse kwigisha hano.”

Iyi gahunda yatangiye mu 2019 ku bufatanye bwa Minisiteri y’Uburezi na Banki y’Isi, igamije guteza imbere amashuri nderabarezi 16 mu Gihugu kongera ubushobozi bwo gutegura abanyeshuri biga uyu mwuga, kuzaba abarezi bafite ureme.

Kugeza ubu mu Rwanda habarizwa amashuri nderabarezi 16. Mu mwaka ushize wa 2023-2024, abanyeshuri bigaga uburezi bangana na 12.264.

Ishuri Nderabarezi rya TTC de la Salle rimaze imyaka irenga 70 ryigisha uburezi, ubu ryigisha abasaga 1000 biga mu mashami arimo Uburezi mu Mibare n’Ubumenyi, Amasomo y’ubumenyi, Amasomo Mbonezamubano no kwigisha mu mashuri y’incuke n’icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza.

Related Articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

0FansLike
0FollowersFollow
0SubscribersSubscribe

Latest Articles