-7.8 C
New York
Tuesday, January 20, 2026

Buy now

Integuza mu kwezi k’Ugushyingo 2025 imvura izaba nke

Integuza mu kwezi k’Ugushyingo 2025 imvura izaba nke

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iteganyagihe,Meteo Rwanda cyatangaje ko mu k’Ugushyingo 2025 hateganyijwe imvura iri hasi y’ikigero cy’impuzandengo y’isanzwe igwa mu kwezi nk’uko.

Byatangajwe mu cyegeranyo  cyashyizwe hanze, kugaragaza uko imvura iteganyijwe mu kwezi ku ku Ugushyingo ingana.

Meteo Rwanda yatangaje ko mu Ugushyingo 2025, hazagwa imvura iri hagati ya milimetero(mm) 50 na 300 ikaba iri hasi y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu kwezi k’Ugushyingo.

Muri rusange,ubushyuhe buteganyijwe buri ku kigero cy’ubushyuhe busanzwe buboneka mu kwezi k’Ugushyingo. Ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe ku manywa buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 30, naho ubushyuhe bwo hasi buteganyijwe nijoro bakazaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 7 na 17.

Hateganyijwe kandi umuyaga uringaniye ushyira kuba mwinshi , ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 12 ku isegonda ni wo uteganyijwe muri uku kwezi.

Nubwo uku kwezi k’Ugushyingo hateganyijwe ko imvura izagabanyuka,ubuhehere bw’ubutaka buzakomeza kuba bwiza kuko mu kwezi k’Ukwakira haguye imvura ihagije.

Muri uku kwezi k’Ugushyingo kandi hateganyijwe ingaruka zituruka ku muyaga mwinshi n’inkuba.

Hagaragajwe ko mu Ukwakira 2025, imvura yaguye yari hagati ya milimetero 63 na milimetero 309. Imvura nyinshi ingana na Milimetero 309 yapimiwe mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Nyaruguru.

Muri uko kwezi kandi ibice byinshi by’Igihugu byaranze n’imvura yabaye nyinshi ugereranyije n’isanzwe igwa muri uku kwezi,ibi byatumye ubuhehere bw’ubutaka bwiyongera bigira ingaruka nziza ku mirimo y’ubuhinzi irimo gutera imbuto,kubagara ibihingwa no kubibungabunga cyane cyane mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo aho imvura y’Ukwezi k’Ukwakira yari iy’itangira ry’imvura y’igihembwe cy’Umuhindo.

Related Articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

0FansLike
0FollowersFollow
0SubscribersSubscribe

Latest Articles