Guverinoma y’u Rwanda yatangije gahunda yo guteza imbere imibereho myiza y’incuke
Guverinoma y’u Rwanda, binyuze mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Umwana (NCDA), yatangije gahunda nshya yo guteza imbere imikurire myiza n’uburezi bw’incuke, izashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka ine, igashorwamo asaga miliyari 18.7 Frw.
Iyi gahunda yahawe izina rya ‘Nkuza Neza’, igamije kongerera ireme serivisi zitangwa mu mashuri y’incuke, cyane cyane mu batishoboye.
Gahunda ya Nkuza Neza yatangijwe ku bufatanye bwa NCDA n’umuryango wa Education Outcomes Fund, ishyigikiwe na LEGO Foundation.
Iki gikorwa kizafasha abana barenga 25,000 bafite hagati y’imyaka itatu n’itanu, mu bigo 390 byita ku burezi bw’incuke mu gihugu hose.
Mu muhango wo gutangiza iyi gahunda, Umuyobozi Mukuru wa NCDA, Assumpta Ingabire, yavuze ko iyi gahunda igaragaza icyerekezo cy’u Rwanda mu gushyigikira imikurire myiza y’abana b’incuke.
Yongeraho ko iyi nkunga izafasha cyane by’umwihariko abana batishoboye.
Mu rwego rwo gukurikirana umusaruro w’iyi gahunda, hazakorwa isuzuma nyuma y’imyaka ine, kugira ngo harebwe uburyo yakomeza gutera imbere no gukwirakwizwa ahandi muri Afurika.
Guverinoma y’u Rwanda irakangurira ababyeyi gushyira abana babo mu mashuri y’incuke, kugira ngo bakurane ubumenyi n’ubushobozi buzabafasha gukomeza neza mu mashuri yisumbuye.
Imibare ya Minisiteri y’Uburezi y’umwaka wa 2023/24 igaragaza ko abarenga 692,000 biga mu mashuri y’incuke, harimo n’abarenga 95% biga mu bigo bitari ku rwego rw’amashuri asanzwe (community-based)


